Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri, ni bwo muri Gymnase ya Lycée de Kigali habereye imyitozo n’imikino ya Basketball yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 14 byo muri Afurika bifite gahunda za Special Olympics, kongeraho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bose bitabiriye inama yo kwigira ku Rwanda uburyo rwashyize mu bikorwa umushinga wa “Unified Champion School” ufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe gusabana na bagenzi babo batabufite.
Ni imyitozo bakoranye n’abatoza b’uyu mukino muri Basketball y’u Rwanda barangajwe imbere n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, Mutokambali Moïse. Hari kandi n’abakinnyi bazwi muri Shampiyona y’u Rwanda nka Pitchou Manga wa REG BBC na Imanizabayo Marie Laurence wa APR WBBC.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ibihugu byose byitabiriye iyi nama, avuga ko ari umwanya mwiza wo gusangizanya ubumenyi ku buryo abafite ubumuga bwo mu mutwe bafashwa kwisanga mu bandi.
Yakomeje agira ati “Nka Minisiteri ya Siporo, tuzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bitandukanye ndetse n’ubukangurambaga bugamije gushishikariza kwita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko na bo ni abantu nk’abandi. Binyuze muri aya mahugurwa, u Rwanda na Afurika muri rusange, twizeye ko bizarushaho kumenyekanisha Special Olympics kandi abitabiriye ibi bikorwa turifuza ko bazarushaho kuba urumuri rw’Umugabane wacu.”
Perezida wa Special Olympics Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus, yavuze ko bishimira ko uyu munsi abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe babasha gukinana na bagenzi babo baba bari ku mashuri cyangwa bari ahandi.
Ati “Nk’uko mubibona, Unified ni ugukinira hamwe bose baba abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite kandi murabona ko bose bakina Basketball bishimye. Muri iyi nama, turasangiza abandi uko twakoze uyu mushinga kugira ngo na bo bamenye aho bahera.”
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, Mutokambali Moïse, yavuze ko bazakomeza gufatanya na Special Olympics Rwanda mu bikorwa bitandukanye bihuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite.
Ati “Ni ibikorwa byiza twifuza kuzakomeza, ndetse nko muri bya bikorwa bikunze kuba hagati y’imikino, rimwe na rimwe tuzajya tugiramo imikino yabo, na bo bashobore kwitabira indi mikino. Uko babitweretse, barashoboye kuko baratanga umupira, baratsinda kandi bakishima. Tugomba guhozaho, tukanashishikariza ababyeyi bafite abana nk’aba kubazana muri Special Olympics Rwanda.”
Mu 2020 ni bwo binyuze mu Muryango Special Olympics Rwanda, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyahawe inkunga y’imyaka ine yo gushyigikira ibikorwa by’umushinga Unified Champions School (UCS).
Uyu mushinga watangiriye mu bihugu bitandatu byatoranyijwe ari byo: Argentine, Misiri, u Buhinde, Pakistan, Roumanie n’u Rwanda.
Ibihugu byitabiriye inama yakiriwe na Special Olympics Rwanda tariki ya 24-26 Nzeri 2024, ni Burkina Faso, Cameroun, Mali, Namibia, Nigeria, Uganda, Zambia, Zimbabwe, Gambia, Kenya, Tanzania, Côte d’Ivoire, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!