Minisiteri ya Siporo yafunze ibikorwa bya CALI Fitness

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2020 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yamaze gufunga ibikorwa bya CALI Fitness, imwe mu nzu zikorerwamo siporo (Gym) zari zemerewe gukora, ariko zisabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kimwe n’ibindi bikorwaremezo by’imikino inyuranye, Gym zafunzwe guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Ku wa 15 Nyakanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yagiranye inama n’abafite za Gym mu rwego rwo kwitegura gufungura siporo zihuza abantu benshi zirimo n’izibera ahantu hafunze.

CALI Fitness ikorera i Gacuriro ni imwe mu zemerewe gufungura muri uku kwezi kwa Kanama, ariko zisabwa gukorera ahantu hadafunze (outdoor) ndetse zikubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Coronavirus arimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Ku wa Kane tariki ya 20 Kanama, Minisiteri ya Siporo yandikiye iyi nzu y’imyidagaduro ikorerwamo siporo ya CALI Fitness ko ibikorwa byayo bibaye bifunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Muri iyi baruwa yanditswe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, yagize ati “Mpereye kandi ku ibaruwa Ref. 036/PS/Sports/2020 yo ku itariki ya 09 Kanama 2020, MINISPORTS yabandikiye ibihanangiriza kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 nyuma y’ubugenzuzi yakoreye aho mukorera ibikorwa bya siporo ku wa 04 Kanama 2020. “

“Mpereye kandi ku bugenzuzi mwakorewe na none ku itariki ya 19 Kanama 2020, aho byagaragaye ko CALI FITNESS idakurikiza amabwiriza uko mwabimenyeshejwe, MINISPORTS irabamenyesha ko nyuma y’ubwo bugenzuzi ihagaritse ibikorwa byanyu bya siporo guhera ku itariki ya 20 Kanama 2020 kugeza igihe muzagaragariza gahunda nshya y’imyitozo ikorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yabwiye IGIHE ko “CALI Fitness yandikiwe kubera kutubahiriza amabwiriza kandi barihanangirijwe.”

Yakomeje agira ati “Buriya usomye neza amabwiriza wabibonamo ko bari gukora amakosa, ntabwo weightlifting (guterura ibiremereye) yemewe, mu igenzura ryakozwe twasanze hari ibikoresho basangiza abakiliya kandi bitemewe. Icya gatatu, basabwe ko babikosora ari ntibabikora.”

Minisiteri ya Siporo imaze iminsi ikora isuzuma mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi igize igihugu, harebwa uburyo abakora siporo bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus mu gihe hagiterejwe kumenya igihe ibikorwa by’imikino n’amarushanwa bizasubukurirwa.

Abakora siporo basabwa kwirinda kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Minisiteri ya Siporo yafunze ibikorwa bya CALI Fitness yari muri Gym zemerewe gukora, ariko ikaba yarananiwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .