Gusa reka twe twigarukire kuri Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard.
Uyu mugabo yasimbuye Munyagaju Aurore Mimosa wari umaze imyaka itanu kuri uyu mwanya yagiyeho mu Ugushyingo 2019. Imiyoborere ye ntabwo yavuzweho rumwe.
Ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 nibwo Nyirishema Richard yatangajwe nka Minisitiri mushya wa Siporo imirimo yerekejemo nyuma y’imyaka myinshi abarizwa mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Uyu mugabo kandi yabaye umukinnyi wa Basketball aho yamenyekanye cyane muri United Generation Basketball yakiniye hagati ya 1995 na 2009.
Kuva mu Ukuboza 2021, yari umukozi ushinzwe ibikorwa byo gusakaza amazi mu mushinga wa USAID witwa Isoko y’Ubuzima, Water for People. Yakoze kandi nk’umujyanama mu muryango mpuzamahanga witwa DevWorks International hagati ya Ugushyingo 2020 na Kamena 2021.
Mu kiganiro cy’iminota 40, abanyamakuru ba IGIHE bagarutse ku byo Mimosa atabashije kuzuza n’ibyo yashoboye ndetse n’ibyo kwitega kuri Minisitiri mushya Nyirishema Richard.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!