Miliyari 60 Frw zigiye gushorwa mu bikorwa bya Siporo mu myaka itanu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gashyantare 2021 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yateganyije ko agera kuri miliyari 59,8 Frw ari yo azakoreshwa mu myaka itanu ya mbere ya politiki y’iterambere rya siporo ivuguruye ya 2020-2030.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021 yemeje “Politiki y’iterambere rya siporo ivuguruye.”

Iyi politiki nshya yateguwe na Minisiteri ya Siporo, izamara imyaka 10 (2020-2030).

Intego yihawe ni “Ugukurikirana kugera ku muco wa siporo hagamijwe ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda kandi hakabaho umuco wo gutsinda ku bakora siporo yabigize umwuga mu byiciro bitandukanye.”

Bimwe mu bizibandwaho harimo gushyigikira no guherekeza abakinnyi bagaragaza impano ku bufatanye bw’inzego zose zishinzwe siporo n’ababyeyi, inshingano za buri umwe zigasobanurwa.

Hari kandi kongerera ubushobozi abarimo abasifuzi, abatoza n’abari mu nzego z’ubuyobozi bwa siporo, gukorera ku mihigo no gushaka uburyo siporo yakubakirwa ku mikoro arambye nyuma y’uko COVID-19 igaragaje ko siporo y’u Rwanda idashobora gutunga abayibamo, hakagaragazwa uruhare w’abashoramari n’abikorera muri siporo.

Mu bindi harimo kuzamura umubare w’ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga muri siporo, gushyigikira siporo y’abagore n’iy’abafite ubumuga zigatera imbere, kubaka siporo ishingiye ku bushakashatsi ndetse ikagira uruhare mu bubanyi n’amahanga.

Minisiteri ya Siporo yaragagaje ko ingengo y’imari izashyirwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo inzego za guverinoma igera kuri 59.868.000.000 Frw.

Uru rwego rwa leta rushinzwe siporo mu gihugu rwateganyije ko bitarenze mu 2025, muri buri karere hazaba harimo abashinzwe siporo gusa, bazakurikirana ibijyanye n’iterambere n’ibikorwaremezo byayo, aho byitezwe ko bizatwara hafi miliyari 1,8 Frw naho gukoresha amarushanwa y’abato bikazatwara miliyari 2 Frw.

Hazubakwa ibigo by’icyitegererezo muri siporo zitandukanye mu turere, hatezwa imbere imikino gakondo ndetse kugeza mu 2024 buri karere kazaba gafite amakipe abiri akina ku rwego rw’Igihugu mu mikino kihitiyemo.

Imikino ihuza amashuri abanza, ayisumbuye, za kaminuza, amarushanwa y’abapolisi n’abasirikare izavugururwa hagamijwe kugira ngo itange umusaruro ndetse biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara hafi miliyari 12 Frw mu myaka ibiri ya mbere uhereye mu 2021.

Minisiteri ya Siporo yateganyije ko kugeza mu 2024 buri shuri rizaba rifite umutoza wa siporo wabihuguriwe, aho iki gikorwa kizatwara miliyari 1,1 Frw.

Hakuzabakwa kandi ibibuga bibiri bikinirwaho imikino itandukanye, hanengerwe umubare w’ibibuga ku mashuri mu mishinga izatwara asaga miliyari 5 Frw.

Mu bindi bizakorwa harimo gushyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’ibyongerambaraga ku bakinnyi, kubaka inzu ndangamateka y’imikino mu Rwanda, kongera umubare w’amarushanwa mpuzamahanga n’ibikorwa bibera mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo kubika amakuru ajyanye n’abakinnyi.

Indi nkuru wasoma:

- Habuze iki ngo intego u Rwanda rwihaye muri politiki ya siporo ya 2012-2020 zigerweho?

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ubwo yari yitabiriye isozwa ry'imikino ngororamubiri yahuje amashuri abanza mu 2019 /Ifoto: Ububiko
Imikino ihuza ibibuga by'amashuri igiye kwitabwaho hagamijwe kuzamura umubare munini w'abakinnyi mu mikino itandukanye /Ifoto: FRSS
Minisiteri ya Siporo yihaye intego y'uko kugeza mu 2030 siporo izaba yarabye umuco mu Banyarwanda /Ifoto yafatiwe i Gatsibo mu 2019 na Komite Olempike y'u Rwanda
Guteza imbere imikino gakondo biri mu bizibandwaho muri iyi politiki ya siporo ivuguruye /Ifoto: Ububiko
Kongera umubare w'ibikorwaremezo biri mu bizibandwaho muri gahunda ya siporo /Ifoto: MINISPORTS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .