Kuri uyu wa 28 Mutarama 2023, amakipe yabashije kugera ku mikino ya nyuma yose yakinnye imikino yayo yabereye ku bibuga biherereye mu kigo cya gisirikare kiri mu Busanza.
Imikino yabimburiwe n’umukino wa Netball mu bagore, ari na wo mukino umwe rukumbi wakinwe na bo kuko indi yose yitabiriwe n’abagabo. Ikipe ya Air Force n’iya Military Police ni zo zahataniye umwanya wa nyuma.
Umukino watangiye amakipe yombi anganya ubushobozi, gusa Air Force ikagerageza gukina yizigama kuko abakinnyi wabonaga ko bari bafite imbaraga nke.
Nyuma y’akaruhuko k’agace ka kabiri, Air Force yari yasigaye inyuma yatangiye aka gatatu iyoboye ndetse ishyiramo n’ikinyuranyo cy’amanota atanu. Yageze mu manota 10 abakinnyi bayo bacika intege, Military Police iragaruka iyakuramo zongera kunganya.
Military Police yiganjemo abakinnyi bafite ingufu, yatangiye kurusha imbaraga Air Force yari yiganjemo abakinnyi b’amagara mato ariko bakinira kuri tekiniki. Nta muntu wari ku kibuga wari kumenya uko biri burangire, kuko batangiye aka kane Military Police ifite 18-17.
Military Police yari ifite abafana batari bake kuri iki kibuga, yakomeje kwifashisha icyo gitutu Air Force yari yagiyeho, ibasha gusoza umukino ikiyoboye ku kinyuranyo cy’inota rimwe kuko byari amanota 21-20.
Uyu mukino wahise urangira Military Police ariyo yegukanye umwanya wa mbere muri Netball.
Muri Handball Special Force yanyagiye Air Force
Izuba ryinshi cyane ryari mu Busanza kuri uyu wa Gatandatu, ntiryabujije Special Force na Air Force ko zijya mu kibuga guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza ibigo bya gisirikare mu Rwanda, mu mukino wa Handball.
Ni umukino wari witeguwe ku mpande zombi, ariko ku birebana n’abafana Special Force yari ifite umwihariko kurusha Air Force twakwita ko yakiniraga mu rugo.
Aba bafana batangiye kuvuza ingoma n’ibirumbeti kuva umukino utangiye kugeza urangiye nk’uko mu ndirimbo baririmbaga zari ziganjemo kuba mu bitugu bya bagenzi babo bari babaserukiye mu kibuga.
Na bo ntibatinze kubumva, ahubwo bakoresheje imbaraga batangira umukino bayoboye ndetse banarinda bawusozanya iryo shyaka.
Special Force yari yiganjemo abakinnyi barebare ndetse ubona ko barusha imyitozo y’umukino Air Force, bakinnye umukino mwiza ndetse banashyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi.
Agace ka mbere kagizwe n’iminota 30, karangiye Special Force ifite amanota 23-8. Igice cya Kabiri umutoza wa Special Force wabonaga ko afite abakinnyi benshi kandi bakomeye, yagerageje gukinisha iminota myinshi abatakinnye igice cya mbere.
Benshi muri bo bakinnye iminota 20 ya mbere y’igice cya kabiri, nyuma umutoza ashyiramo ababanjemo, ikipe irongera iba nshya. Yari amahirwe akomeye cyane kuri Air Force yari izaniweho abakinnyi batari bakinjiye mu kibuga.
Nubwo bashoboraga kugira icyo bayabyazamo, abakinnyi bayo bakomeje guhusha ibitego byinshi. Iminota ya nyuma Special Force yagaruyemo ababanje, bangera gukora amanota menshi, umukino urangira iwegukanye ku manota 45-16.
Imikino ya Military Games irakomeza kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023, Special Force yabonye amatike yo kugera ku mikino ya nyuma myinshi izahura na General Headquarter muri Basketball, yongere ihure na Republican Guard muri Volleyball. Imikino yose izabera mu kigo cya Gisirikare mu Busanza.
Umukino utegerejwe n’abatari bake muri iyi mikino, uzahuza Special Force na Republican Guard muri Ruhago kuri Stade ya Bugesera, ari nabwo hazatangwa ibihembo ku makipe yahize andi.








KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
Amafoto: Habyarimana Raoul
Video: Igena Sage
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!