00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Tyson yatsinzwe na Jake Paul mu mukino w’amateka (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 November 2024 saa 08:56
Yasuwe :

Jake Paul yatsinze Mike Tyson mu murwano w’amateka wabereye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Akanama Nkemurampaka kemeje mu buryo budasubirwaho ko ari we uwegukanye nyuma ya ’round’ umunani bakinnye.

Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batatu kemeje ko Paul yagize amanota 80-72, 79-73 na 79-73; bose bahuriza ku kuba ari we watsinze.

Ni umukino watangiranye amahari kuko nyuma y’iminota ibiri, byagaragaye ko abakinnyi bombi bambaye ibirindantoki (groves mu Cyongereza cyangwa se gants mu Gifaransa) zitajyanye n’amategeko kuko bari bambaye izipima amagarama 397 aho kuba iz’amagarama 283.

Tyson w’imyaka 58 na Paul w’imyaka 27 bagombaga guhura muri Nyakanga tariki 20 ariko umurwano uza gusubikwa kubera uburwayi Tyson yari yahuye nabwo bwo mu nda.

Paul yinjiye mu kibuga ahabwa amahirwe cyane ko akiri muto mu myaka kandi afite imbaraga z’umubiri kurusha Tyson ukuze. Byitezwe ko akura miliyoni 40$ muri uyu mukino mu gihe Tyson we ahabwa miliyoni 20$.

Tyson yatangiranye umukino imbaraga kuko mu gace ka mbere, yateye mugenzi we ibipfunsi icyenda undi agatera umunani. Abakurikiranaga umukino bavugaga ko uko yawutangiye bimeze kimwe n’uko yakinaga kera akiri muto, afite imbaraga nyinshi mu minota ya mbere.

Guhera ku gace ka gatatu, imbaraga zatangiye kugabanuka, akubitwa ibipfunsi byinshi arushwa. Abari bakurikiye umukino batangiye kwinubira uburyo uteye, bavuga ko ari umwe mu ibishye barebye kuko uhanganishije impande ebyiri zitari ku rwego rumwe.

Tyson wakinnye imikino 50 agatsindwa irindwi mu mateka, yabaye umukinnyi muto mu cyiciro cyitwa ’heavyweight’, ni ukuvuga abantu bafite nibura ibiro 90 kuzamura. Icyo gihe yari afite imyaka 20 mu 1986, mu myaka yakurikiyeho yegukanye ibihembo byose bikomeye mu iteramakofe, bituma aba ikirangirire atyo.

Paul we amaze gukina imikino 11, atsindwa umwe. Yatangiye gukina mu 2020, atsinda imikino itandatu yikurikiranya. Umukino umwe yatsinzwe ni uwo yahanganyemo na Tommy Fury.

Jake Paul yari aherekejwe na mukuru we, Rogan Paul
Jake Paul yageze ku kibuga ashagawe cyane
Umukino urangiye Jake Paul yahaye Mike Tyson icyubahiro aramwunamira
Umukino watangiranye imbaraga zidasanzwe ku mpande zombi
Tyson yatangiye ahata ibipfunsi Jake Paul
Mike Tyson yatangiranye imbaraga nyinshi, mu gace ka mbere k'umukino atera ibipfunsi byinshi Paul
Byageze aho Tyson asigara yirwanaho gusa, nyuma yo kurushwa imbaraga na Jake Paul ukiri muto
Nyuma y'agace ka gatatu, Tyson yatangiye gucika intege mu buryo bufatika
Tyson yakubiswe bigaragara
Shaquille O'Neal ni umwe mu bari bitabiriye uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .