Ni umukino wabereye muri Staples Center i Los Angeles kuri uyu wa Gatandatu, hagati ya Tyson w’imyaka 54 na Jones Jr wa 51. Tyson yari agarutse mu kibuga nyuma y’imyaka 15 asezeye kuri uyu mukino.
Ni umukino bombi bakinnye uduce umunani twose twagenwe, habura uwagusha undi ubutabyuka ngo yegukane intsinzi.
Tyson yakomeje kugenda agaragaza ubuhanga mu itermakofe ku buryo abarebye umukino benshi bemezaga ko ari we watsinze, ndetse na nyuma y’uyu mukino yatangaje ko yiteguye kongera gukina umunsi bizaba byemejwe.
Uyu mukino wayoborwaga n’abakemurampaka batatu bahoze bakina iteramakofe, maze Tyson agira amanota 79-73 yahawe na Christy Martin, Vinny Paz we aha menshi Jones Jr kuko yemeje ko yagize 80-76, mu gihe Chad Dawson yatanze 76-76, birangira banganyije.
Ni umukino warangiye bose bamwenyura, Tyson agaragaza ko yiteguye kongera gukina, ariko Jones wasezeye uyu mukino mu 2018 we agaragaza ugushidikanya.
Tyson yagize ati "Ibi ni byiza cyane kurusha kurwana mu marushanwa. Turi abagiraneza ubu, dushobora kugira ibyiza byinshi dukorera isi. Dushobora kuzongera kubikora. Nshobora kongera kubikora.”
Tyson wegukanye ibihembo byinshi mu iteramakofe kugeza ubwo yamenyekanye nka Iron Mike, umukino we wahuruje abantu benshi bamukunze mu gihe cye nk’umukinnyi wabigize umwuga, nubwo bawurebaga ku mashusho.
Jones yavuze ko biba atari ibintu byoroshye kubasha kwakira ibipfunsi byose byoherejwe na Tyson, ku buryo yashimishijwe n’umwanzuro w’uko banganyije.
Jones yagiye mu kibuga yambaye ibirinda intoki biri mu mazina ya Kobe Bryant wamamaye muri Basketball muri LA Lakers, uheruka kwitaba Imana, mu gihe Tyson yari yambaye ibigaragaza izina rye mu ibara ry’umukara.
Ni umukino wabereye mu kibuga cyari cyambaye ubusa kubera icyorezo cya Coronavirus. Umuraperi Snoop Dogg wari urimo kogeza uyu mukino kuri televiziyo, yaje kuwugereranya nk’aho ari ba nyirarume babiri barimo kurwana.
Tyson yasezeye umukino w’iteramakofe mu 2005, nyuma yo gutsindwa na Peter McBride wari ufite izina rito cyane mu mukino. Yaje kuyoboka ubundi buzima burimo no gukina filime, imirimo y’ubugiraneza n’ubuhinzi bw’urumogi, ari hamwe n’umugore we n’abana.
Igitekerezo cyo kugaruka mu mukino cyaje ubwo umugore we yamushishikarizaga gukora imyitozo ngo agabanye ibilo, biza kurangira abikoze inshuro nyinshi, yongera kugarura isura y’umunyabigango nk’uko yahoze.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!