Yabivuze kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, ubwo kuri Stade ya Ruyenzi i Runda haberaga imikino ya nyuma mu marushanwa “AmashuriKagameCup”, yahujwe n’nsanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere Myiza, Umusingi w’Iterambere”.
Abandi bitabiriye iki gikorwa barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwali Alphonse; Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Rugby, Kamanda Tharcisse, abayobozi mu Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) n’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru bakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru, ikipe ya Runda TSS yatsinzemo ECOSE Musambira ibitego 2-1, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yibukije amakipe yatsindiye kuzahagararira aka Karere ko agomba gukora cyane, akazitwara neza mu cyiciro gikurikiyeho.
Ati “Nk’uko mubizi hazasohoka amakipe abiri muri buri mukino, bisaba ko abantu bitegura cyane, bakitoza neza, natwe turahari ngo tubabe hafi kugira ngo muzabashe kwitwara neza. Turizera ko bizaba nk’ibisanzwe, nk’uko turi Abesamihigo, amakipe yacu aduhagararira akagera kure, akegukana ibikombe.”
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, wishimiye urwego rw’abakinnyi yabonye n’ibikorwa by’umupira w’amaguru byubatswe muri aka Karere ka Kamonyi, yijeje kuzakomeza gufatanya n’aka Karere mu guteza imbera umupira w’amaguru.
Ati “Aya marushanwa ubwayo ni ho abafite impano bagaragarira kandi turabona mubishyizemo ingufu, natwe tuzabashyigikira, tuzajyana namwe.”
Yibukije ko siporo ifite akamaro kanini, katari ugutanga ibyishimo n’amafaranga gusa, ahubwo no kugira ubuzima bwiza. Yijeje ko FERWAFA izatanga imipira ku makipe abiri yitwaye mu mupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa, kugira ngo arusheho kwitegura neza imikino iri imbere, azabashe kwitwara neza.
Umuyobozi w’Ishuri rya St Bernadette Kamonyi akaba n’Umuyobozi mu Ishyirahamwe rya Siporo yo mu Mashuri ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, Padiri Majyambere Jean d’Amour, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, avuga ko bafite intego yo gukomeza kurera impano z’abakinnyi mu mikino itandukanye.
Kamonyi ibarizwa muri ‘Ligue Centre 2’ ihuriyemo n’uturere twa, Muhanga, Ruhango na Nyanza mu mu gihe mu gihugu hose habarizwa ‘ligues’ esheshatu.
Biteganyijwe ko muri Gicurasi ari bwo hazakinwa imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu, izahuza amakipe meza muri buri ‘ligue’.
Amakipe azahagararira Akarere ka Kamonyi mu batarengeje imyaka 13 ni: GS Nyarusave, GS Kiyonza, GS Buguri na GS Nyamiyaga mu mupira w’amaguru; Dignity Academy, GS Mpushi, Dignity Academy na GS Mpushi muri Basketball mu bakobwa n’abahungu.
Muri Volleyball ni GS Mpushi, GS Muganza, EP Nyakabuye na GS Nyamiyaga.
Mu batarengeje imyaka 20 hari GS Remera Rukoma, GS St. Dominique, Runda TSS na ECOSE Musambira mu mupira w’amaguru w’abakobwa n’abahungu.
Hari kandi ESB Kamonyi, ES Marie Adelaide, ESB Kamonyi na ECOSE Musambira muri Basketball; ESB Kamonyi, ES Marie Adelaide, ES Rutobwe na ESB Kamonyi muri Volleyball.
Muri Handball hari GS Remera Indangamirwa na GS Buguri mu bahungu; muri Rugby hari Kayenzi TSS na GS Bugoga mu bahungu mu gihe muri Netball hari ES Marie Adelaide mu bakobwa.




































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!