Meddie Kagere yatowe nk’Umukinnyi w’Ukwezi kwa Werurwe muri Tanzania

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Kagere Meddie, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa Werurwe muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania, VPL 2019/20.

Kagere yegukanye iki gihembo ahigitse Paulo Ninga wa Lipuli FC na Never Tigere wa Azam FC.

Uyu rutahizamu ukinira Simba SC, ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Tanzania muri uyu mwaka w’imikino, n’ibitego 19 mu gihe Nonga afite 11.

Kuva Shampiyona ya Tanzania isubukuwe mu kwezi gushize, Meddie Kagere ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina ndetse ntiyongeye kubona izamu uko byari bisanzwe gusa avuga ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru w’iyi kipe udakunda kumukinisha.

Uretse igihembo cyahawe Kagere, hatanzwe kandi igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Kamena, cyahawe John Bocco na we ukinira Simba SC.

John Bocco yahigitse Atupele Green wa Biashara United na Martin Kiggi wa Alliance FC.

Bocco yafashije Simba SC mu mikino irimo uwo yatsinzemo Mwadui ibitego 3-0, uwo yatsinzemo Mbeya City ibitego 2-0 n’iyo yanganyije na Ruvu Shooting igitego 1-1 ndetse na Prisons ubusa ku busa.

Umutoza Mukuru wa KMC FC, Harerimana Haruna, yatowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi Werurwe 2020 atsinze Sven Vendenbroeck wa Simba SC na Khalid Adam wa Mwadui FC.

Kessy Mziray utoza Alliance FC ni we watowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Kamena, ahigitse Luc Eymael wa Yanga SC na Sven Vandenbroeck wa Simba SC.

Meddie Kagere yatowe nk’Umukinnyi w’Ukwezi kwa Werurwe muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .