Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize itangazo hanze rivuga ko buhagaritse Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ n’Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André.
Ni nyuma y’uko imyitwarire y’abakinnyi n’umusaruro w’ikipe byari biri hasi cyane, byatumye inatakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda.
Mu kiganiro Twagirayezu Thaddée yagiranye na Radio/TV10, yavuze ko Robertinho yananiwe kuyobora abakinnyi mu gihe ikipe iri mu bibazo by’amikoro.
Ati “Robertinho ntabwo twamwirukanye ahubwo twamuhagaritse amezi abiri kubera umusaruro muke no kubera izindi mpamvu umuntu atakwinjiramo cyane. Ikindi ni ibyabaye bisa no kwigumura kw’abakinnyi kuko tubafitiye ukwezi kumwe. Nubwo bihari ariko kutabasha kubayobora ngo abashyire hamwe na byo ni ikibazo.”
Kuri Mazimpaka, yavuze ko yahagaritswe igihe kitazwi kuko usibye umusaruro mubi w’abanyezamu, harimo no kuba yarariganyije amafaranga yari yagenewe abakinnyi nk’agahimbazamushyi.
Ati “Mazimpaka na we twamuhagaritse, ariko ntabwo twashyizeho igihe kuko hari ibyo tukiri kureba byerekeranye n’umusaruro muke tumaze iminsi tubona. Hari ibyo tukiri guperereza.”
“Ikindi kintu ni ukuba yaragiye gufata agahimbwazamushyi k’abakinnyi ku mufana mukuru wari wagatanze, yarangiza akayashyira ku mufuka we. Ibyo na byo ntibyagenze neza. Abafana ntibabibone nk’ikibazo ahubwo babibone nk’igisubizo.”
Mu gihe hagishakwa igisubizo, Rayon Sports yashyizeho Rwaka Claude watozaga iy’Abagore nk’umutoza mukuru w’agateganyo.
Gikundiro iri kwitegura umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izakirwamo na Mukura Victory Sport ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba kuri Stade Huye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!