Umunyamerika, Mayweather w’imyaka 43, yasezeye amaze gukora amateka atarakorwa n’undi wese, aho yatsinze imikino 50 nta muntu uramutsinda.
Umurwano we wa nyuma wabaye mu 2017, atsinda McGregor mu mukino wahenze mu mateka y’iteramakofe, aho yahawe miliyoni 350$.
Muri Gashyante 2021, azahangana na Logan Paul wubatse izina kuri Youtube, aho afite abantu miliyoni 22 bamukurikira (subscribers).
Paul w’imyaka 25, yarwanye inshuro imwe nk’uwabigize umwuga, aho yatsinzwe na mugenzi we wo kuri Youtube, KSI, mu Ugushyingo 2019.
Mu cyumweru gishize, murumuna wa Logan, Jake, akaba n’umwe mu bavuga rikumvikana, yarwanye mbere y’umukino Mike Tyson yahuyemo na Roy Jones Jr muri Los Angeles, atsinda uwahoze ari umukinnyi wa NBA, Nate Robinson.
Umurwano uzaba ku wa 20 Gashyantare 2021, witezweho kuzakurikirwa n’abatari bake nyuma y’igihe kitari gito cyari gishize Mayweather atarwana.
Mu Ukuboza 2018, byamusabye amasegonda 140 gusa kugira ngo atsinde Umuyapani Tenshin Nasukawa, yegukana miliyoni 9$.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!