00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Max Verstappen yarangije ibihano yakoreye mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 December 2024 saa 07:56
Yasuwe :

Max Verstappen wahanishijwe gukora imirimo ifitiye rubanda akamaro kandi akayikorera mu Rwanda, yarangije gukora ibihano bye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Mbere y’uko Verstappen ahembwa nk’uwahize abandi muri Formula ya 2024, yabanje guhura n’abana bakiri bato biyumvamo imikino yo gusiganwa mu modoka bateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (RAC).

Uyu mukinnyi umaze gutwara iri siganwa inshuro enye, yaganirije aba bana barimo abakoze imodoka y’amasiganwa ya Karting, ndetse banamubaza ibibazo bigendanye n’ubunararibonye afite.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yavuze ko ubwo yamenyeshaga uyu mukinnyi ko azakorera ibihano mu Rwanda, yabyishimiye cyane kuko akunda gushyigikira abakiri bato.

Mu ijambo Verstappen yatanze, yibukije abana ko badakwiriye guteshuka ku nzozi zabo kandi na we akiri muto yakoraga cyane kugira ngo azabigereho.

Ati “Icy’ingenzi ni ukwiyemeza kandi ugakora kurushaho waba uri umuhungu cyangwa umukobwa, waba umukinnyi mwiza ku rwego rwo hejuru.”

Abajijwe igihe azagarukira mu Rwanda, Verstappen yasubije ko biterwa n’ingengabihe baba bafite kandi atagira icyo abikoraho, ariko avuga ko ashobora kuzanwa n’isiganwa.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian, wamwakiriye akanamugaragariza abana, yamuhaye icyizere ko mu myaka iri imbere bishoboka.

Gakwaya yatanze iki cyizere nyuma y’uko Perezida Kagame atanze kandidatire y’u Rwanda yo kwakira Formula One.

Ibihano uyu Muholandi yahawe byaturutse ku gukoresha imvugo itaboneye no gukankamira abanyamakuru mu kiganiro yagiranye na bo mu isiganwa rya Singapore Grand Prix.

Max Verstappen yarangije ibihano bye mu Rwanda

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .