Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo mu Bwongereza habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 ya Formula 1, wagombaga kwitabirwa n’abakinnyi bose ndetse n’amakipe akina iri rushanwa.
Verstappen akigera muri iki gihugu, yavugirijwe induru n’abafana batandukanye bagerageza kumwereka ko batamukunze na gato, ndetse babikorera n’umuyobozi w’ikipe ye ya Red Bull.
Jos Verstappen aganira na RaceXpress, yavuze ko umwana we yemeje ko atazongera gusubira muri iki gihugu kwitabira ibikorwa bizajya biba byateguriweyo, kuko ibyo bamukorera atari ibyo gushyigikira.
Ati “Ntabwo Max yishimiye kuzomerwa imbere y’abantu barenga ibihumbi 25. Ibi birori nibyongera kubera mu Bwongereza. Yavuze ngo ‘Niba mu Bwongereza ari ho hazabera ibindi birori nk’ibi, ntabwo muzahambona’. Ndamwumva kuko ibi ntabwo ari ibintu.”
“Umukinnyi wa Formula 1 abereyeho guteza imbere umukino. Ariko yarangiza agateshwa agaciro imbere y’imbaga y’abantu. Hari aho nanjye nabumva kuko Max ni we mukinnyi kugeza ubu uhangayikisha abakinnyi bo mu Bwongereza.”
Mu myaka ine iheruka, Umuholandi Max Verstappen, ni we wegukanye amasiganwa ya Formula 1, mu gihe Abongereza bategereje ko umukinnyi wabo Lewis Hamilton yakongera kuritwara. Ibi nibyo bituma atishimirwa n’Abongereza benshi.
Amasiganwa ya Formula 1 ya 2025, ateganyijwe gutangira tariki ya 16 Werurwe 2025, ahereye kuri Australian Grand Prix.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!