00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Max Fennell na Greta Neimanas basuye Bugesera Cycling Team n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2025 saa 04:00
Yasuwe :

Abanyamerika Max Fennell na Greta Neimanas bari mu Rwanda muri gahunda ya “Sports Diplomacy”, basuye Ikipe ya Bugesera Cycling Team baganira ndetse bakorana imyitozo n’abana ku kibuga cya Field of Dreams.

“Sports Diplomacy” ni gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika igamije guteza imbere ubutwererane binyuze muri siporo.

Ni muri urwo rwego Max Fennell na Greta Neimanas bari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 24 Gicurasi 2025 aho bazitabira ibikorwa bitandukanye.

Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi, Fennell na Neimanas bari mu Bugesera aho babanje guhura na Meya w’aka Karere, Mutabazi Richard, abasangiza uburyo siporo by’umwihariko umukino w’amagare ari ingenzi muri aka gace.

Basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama aho bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguye mbere yo guhura n’abana bakina umukino w’amagare bakitozanya na bo ku kibuga cya Field of Dreams mu Bugesera.

Visi Perezida wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yavuze ko gusurwa n’aba bakinnyi bivuze ikintu kinini ku bana bitoreza umukino w’amagare muri iyi kipe.

Ati “Bivuze ikintu gikomeye cyane kuko hano hari abana bato bafite kuva ku myaka 11 kuzamura. Abana bacu birabongerera imbaraga n’icyizere ko bashobora kugera ku nzozi zabo.”

Greta Neimanas yahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mikino Paralempike aho yakinaga umukino w’amagare, aba mu bagize Team USA hagati ya 2006 na 2015.

Yari mu bakinnye Imikino Paralempike ya Beijing mu 2008 na Londres mu 2012 ndetse yatwaye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ku giti cye mu 2013 na 2015.

Mu 2011, yabaye Umunyamerika wa mbere ukina imikino y’abafite ubumuga wasinyiye ikipe y’amagare yabigize umwuga, kugeza asezeye gukina.

Yabaye kandi umukinnyi w’amagare wa mbere watumiwe muri Tour of California mu 2014, anatoranywa mu bihembo bya ESPY mu 2015 nk’umukinnyi mwiza w’umugore ufite ubumuga.

Hanze y’ikibuga, asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Abakinnyi bakiniye Amerika ndetse yigeze kuba muri Komisiyo y’Abakinnyi ishinzwe kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe muri siporo ku Isi ndetse no muri Komisiyo y’Abakinnyi muri UCI.

Max Fennell we yari umukinnyi wabigize umwuga muri Triathlon, ariko ubu akina amarushanwa ya “Endurance” abera ku ntera ndende.

Yanditse amateka yo kuba umwirabura wa mbere wabaye umukinnyi wabigize umwuga muri Triathlon.

Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, aganira na Max Fennell na Greta Neimanas ndetse n'abari babaherekeje bo muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda
Max Fennell na Greta Neimanas basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Max Fennell na Greta Neimanas baganira n'abayobozi ba Bugesera Cycling Team
Max Fennell na Greta Neimanas baganiriye ndetse bitozanya n'abana ku kibuga cya Field of Dreams mu Bugesera
Greta Neimanas yerekanye ko agishoboye gutwara igare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .