00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Matasi wahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya yaketsweho kugurisha imikino

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 March 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Umunyezamu Patrick Matasi wahoze afatira Ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambe Stars’, yaketsweho kugurisha imikino nyuma y’amashusho ye yagiye hanze ari kumvikana n’umuntu utaramenyekana.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, babonye amashusho yacicikanye y’umunyezamu wahoze akinira Harambe Stars, bivugwa ko yari aye ari kugurisha umukino.

Muri aya mashusho, uyu mukinnyi aba ari mu modoka ari kumwe n’undi muntu wamubwiye byinshi birimo ko amufitiye icyizere ku masezerano bagiye kugirana.

Ati “Aya ni amasezerano ya mbere, ndagusabye. Urabizi uko dukora ibi bintu, ntabwo naguhemukiye kandi nawe ntabwo wampemukiye. Mu bwumvikane bwanjye nawe, nta bihombo bigomba kuzamo.”

“Ibyo ngusaba ndabigusaba mu minota y’igice cya mbere, watwizeza ibitego hakiri kare umukino utarashyuha? Icyo nzahabwa nzahita nawe nkoherereza. Nzaguhamagara abakire nibamara kumvugisha, amasezerano yacu ahite ashyirwa mu bikorwa.

Matasi yamusubije ati “Yego. Uzi icyo nzakora? ibi byose ariko bizacamo bigendanye n’icyo nzaba navuganye na ba myugariro banjye."

Ntabwo haramenyekana amakuru ahagije kuri iki gikorwa, ariko benshi bakabihuza n’imikino y’Ikipe y’Igihugu ya Kenya ndetse na Kenya Police FC aheruka gukinira.

Muri iyo mikino harimo uwahuje Kenya na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 mu Ukwakira 2024, uyu munyezamu yinjijwe ibitego bine.

Hashyizwe hanze amashusho ya Matasi Patrick bivugwa ko ari kugurisha umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .