Abakoresha imbuga nkoranyambaga, babonye amashusho yacicikanye y’umunyezamu wahoze akinira Harambe Stars, bivugwa ko yari aye ari kugurisha umukino.
Muri aya mashusho, uyu mukinnyi aba ari mu modoka ari kumwe n’undi muntu wamubwiye byinshi birimo ko amufitiye icyizere ku masezerano bagiye kugirana.
Ati “Aya ni amasezerano ya mbere, ndagusabye. Urabizi uko dukora ibi bintu, ntabwo naguhemukiye kandi nawe ntabwo wampemukiye. Mu bwumvikane bwanjye nawe, nta bihombo bigomba kuzamo.”
“Ibyo ngusaba ndabigusaba mu minota y’igice cya mbere, watwizeza ibitego hakiri kare umukino utarashyuha? Icyo nzahabwa nzahita nawe nkoherereza. Nzaguhamagara abakire nibamara kumvugisha, amasezerano yacu ahite ashyirwa mu bikorwa.
Matasi yamusubije ati “Yego. Uzi icyo nzakora? ibi byose ariko bizacamo bigendanye n’icyo nzaba navuganye na ba myugariro banjye."
Ntabwo haramenyekana amakuru ahagije kuri iki gikorwa, ariko benshi bakabihuza n’imikino y’Ikipe y’Igihugu ya Kenya ndetse na Kenya Police FC aheruka gukinira.
Muri iyo mikino harimo uwahuje Kenya na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 mu Ukwakira 2024, uyu munyezamu yinjijwe ibitego bine.
𝐌𝐀𝐓𝐂𝐇 𝐅𝐈𝐗𝐈𝐍𝐆 𝐈𝐒𝐒𝐔𝐄𝐒 𝐈𝐍 𝐊𝐄𝐍𝐘𝐀!! 🚨🇰🇪
• Unknown man: “Can you promise us first half two goals before the game will become hot…”
• Goalkeeper Patrick Matasi: “You know what I’ll do? All these will happen and depends on what I’ll talk to my defenders…”… pic.twitter.com/1GJRk9bFHv
— Micky Jnr (@MickyJnr__) March 27, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!