Ujiri yatangarije BBC ko imbogamizi ikomeye umugabane wa Afurika ufite ari ibikorwaremezo bidahagije.
Yagize ati “Hari imbogamizi ikomeye muri Afurika. Ibi bihugu ntabwo bifite ibibuga (Arena). Gusa hari bimwe byabasha kwakira iyi mikino nk’u Rwanda; Perezida Kagame yubatse Arena mu 2019 ndetse na Macky Sall wayubatse muri Sénégal mu 2018.”
Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria, yakomeje avuga ko mu gihe NBA yakomeza kubishyiramo imbaraga, Raptors ayobora izashyigikira iki gikorwa.
Ati “Dufite abakinnyi benshi bakomoka muri Afurika niyo mpamvu twifuza ko aya mahirwe yagerwaho. Hari n’andi mazina menshi akomeye muri NBA nayo ashyigikiye iki gitekerezo nka Adam Silver, Amadou Fall na Victor Williams kandi twizeyeko bizakunda.”
Ujiri atangaje ibi nyuma y’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, watangaje ko bari mu biganiro na NBA, bigamije kuzana imikino yo kwitegura NBA muri Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka.
Imikino ifite aho ihuriye na NBA yaherukaga kubera muri Afurika mu 2015, 2017 na 2018 mu mikino y’ubusabane bw’ikipe igizwe n’abakinnyi bakomoka muri Afurika bahanganye n’abasigaye bose.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!