00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc yabimburiye ibihugu bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo kugera i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2022 saa 04:56
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yabimburiye andi kugera i Kigali, aho yitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu Rwanda ku wa 13-17 Nyakanga 2022.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Nyakanga 2022, ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 45 ni bwo itsinda rya mbere ry’abagize Ikipe ya Maroc ryageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Abageze mu Mujyi wa Kigali ni abakinnyi batatu bazahatana muri Poomsae n’Umutoza wabo. Aba bageze mu Rwanda bayobowe na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo muri Maroc.

Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo izakinwa mu byiciro bibiri birimo Poomsae aho abakina baba biyerekana na Kyorugi, ikinwa abaryitabiriye barwana.

Biteganyijwe ko amakipe ya Sénégal na Misiri agera i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022 saa Saba.

Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izatangira ku wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga, isozwe ku Cyumweru, tariki ya 17 Nyakanga 2022.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyahawe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo (African Taekwondo Senior Championships 2022). Iri rushanwa biteganyijwe ko rizabera muri BK Arena aho rizitabirwa n’ibihugu 40.

Ikipe y’u Rwanda mu Bagabo n’Abagore yatangiye umwiherero mu mezi asaga atandatu ashize, aho yawukoreraga i Mburabuturo. Mu ntangiriro za Nyakanga 2022, ni bwo ikipe itozwa n’Umunya-Koreya y’Epfo, Jeong Ji-Man, yatangiye gukorera imyitozo muri BK Arena.

Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo yabereye muri Sénégal mu mwaka ushize, yegukanywe na Tunisia mu Bagabo na Maroc mu Bari n’Abategarugori.

Ikipe y'Igihugu ya Maroc yabimburiye ibindi bihugu bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo kugera mu Mujyi wa Kigali
Abageze i Kigali ni icyiciro cya mbere cy'abakinnyi batatu bazahatana muri Poomsae aho bakina biyerekana mu mirwano
Ikipe y'Igihugu ya Maroc mu Bagabo iri mu zikomeye ndetse ni yo yegukanye Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo iheruka yabereye muri Sénégal mu mwaka ushize
Biteganyijwe ko abandi bakinnyi b'iyi kipe bazagera i Kigali mbere y'uko irushanwa ritangira
Bavuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali berekeza kuri hotel bacumbikiwemo
Bakigera i Kigali bafashe ifoto y'urwibutso n'ababakiriye
Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 13-17 Nyakanga 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .