00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marcus Rashford na Jordan Henderson bagarutse: Thomas Tuchel yahamagaye abakinnyi b’u Bwongereza

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 March 2025 saa 02:40
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino iyi kipe izahuramo na Albania na Latvia mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, barimo Marcus Rashford, Myles Lewis-Skelly na Jordan Henderson.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Werurwe 2025, ni bwo Thomas Tuchel yahamagaye bwa mbere abakinnyi azifashisha kuva yahabwa gutoza u Bwongereza.

Ni urutonde rwasohotse rukenewe cyane n’abakunzi b’iyi kipe irimbanyije imyiteguro y’imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Mu bahamagawe bagatungurana kuri uru rutonde harimo myugariro wa Arsenal Myles Lewis-Skelly na Dan Burn wa Newcastle bahamagawe bwa mbere muri iyi kipe.

Abandi bari basanzwe muri iyi kipe bongeye guhamagarwa nyuma y’igihe batifashishwa ni Marcus Rashford wa Aston Villa, Jordan Henderson w’imyaka 34 wa Ajax na Reece James wa Chelsea.

Myugariro wa Liverpool, Jarell Quansah n’umunyezamu wa Burnley, James Trafford, ni abandi bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu nkuru bwa mbere nubwo bakiniye iy’abato.

Abakinnyi bahamagawe bose bazifashishwa ku miikino iteganyijwe mu cyumweru gitaha, harimo uzahuza Three Lions na Albania tariki ya 21 Werurwe, ndetse na Latvia tariki ya 24 Werurwe.

Thomas Tuchel yahamagaye abakinnyi bashya agarura na Marcus Rashford
Jordan Henderson w'imyaka 34 yongeye guhamagarwa n'Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza
Marcus Rashford yongeye kugirirwa icyizere cyo gukinira u Bwongereza
Myles Lewis-Skelly yitabajwe mu bazafasha u Bwongereza gushaka itike y'Igikombe cy'Isi
Bwa mbere Thomas Tuchel yahamagaye abakinnyi b'u Bwongereza
Abakinnyi Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza yahamagaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .