Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Werurwe 2025, ni bwo Thomas Tuchel yahamagaye bwa mbere abakinnyi azifashisha kuva yahabwa gutoza u Bwongereza.
Ni urutonde rwasohotse rukenewe cyane n’abakunzi b’iyi kipe irimbanyije imyiteguro y’imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Mu bahamagawe bagatungurana kuri uru rutonde harimo myugariro wa Arsenal Myles Lewis-Skelly na Dan Burn wa Newcastle bahamagawe bwa mbere muri iyi kipe.
Abandi bari basanzwe muri iyi kipe bongeye guhamagarwa nyuma y’igihe batifashishwa ni Marcus Rashford wa Aston Villa, Jordan Henderson w’imyaka 34 wa Ajax na Reece James wa Chelsea.
Myugariro wa Liverpool, Jarell Quansah n’umunyezamu wa Burnley, James Trafford, ni abandi bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu nkuru bwa mbere nubwo bakiniye iy’abato.
Abakinnyi bahamagawe bose bazifashishwa ku miikino iteganyijwe mu cyumweru gitaha, harimo uzahuza Three Lions na Albania tariki ya 21 Werurwe, ndetse na Latvia tariki ya 24 Werurwe.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!