Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yigijwe inyuma ukwezi kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Isiganwa Mpuzamanga ryo gusiganwa ku maguru i Kigali (Kigali International Peace Marathon) ryigijwe inyuma ukwezi kumwe, rishyirwa tariki ya 21 Kamena 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Kigali Internation Peace Marathon igiye kuba ku nshuro ya 16, yari iteganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2020.

Itangazo ryashyizwe hanze n’inzego zishinzwe gutera iri siganwa zirimo n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) rivuga ko Marathon mpuzamahanga ya Kigali yigijwe inyuma kubera icyorezo cya Coronavirus.

Rigira riti “Bitewe n’impamvu zikomeye zatewe n’icyorezo cy’indwara ya #COVID-19, Kigali International Peace Marathon izaba ku nshuro ya 16, yari iteganyijwe tariki ya 17 Gicurasi, yimuriwe ku ya 21 Kamena 2020.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko nta cyahindutse mu ntera zakorwaga, aho no kuri iyi nshuro hazakorwa Marathon y’ibilometero 42.195, igice cya Marathon kireshya n’ibilometero 21.0975 ndetse n’ibilometero 10 bikorwa n’abasiganwa byo kwishimisha batarushwanwa (Run for fun).

Amatariki azaberaho ibindi bikorwa bibanziriza Kigali International Peace Marathon birimo isiganwa ry’ijoro rizwi nka Kigali Night Run, azatangazwa mu minsi iri imbere.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15, tariki ya 16 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55.

Kigali International Peace Marathon yagombaga kuba muri Gicurasi, yimuriwe tariki ya 21 Kamena 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .