00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manny Rugamba yabaye Umunyarwanda wa mbere wasinyiye ikipe ikomeye muri American Football

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Gicurasi 2021 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Emmanuel Rugamba [Manny Rugamba] yabaye uwa mbere usinye amasezerano mu ikipe ikomeye muri American Football inakina shampiyona yawo izwi nka The National Football League, NFL.

Emmanuel Rugamba yari amaze imyaka itatu akinira ikipe ya Miami Athletics ya kaminuza ya Miami. Yasinye nk’uwigenga muri Cleveland Browns. Uyu mukinnyi asanzwe akina ari myugariro muri uyu mukino.

Yanditse kuri Twitter agaragaza ko atewe ishema no kuba umunyarwanda, ati “Ibintu bivuze isi kuri njye[…] iteka ryose nzaterwa ishema no kwitwa umunyarwanda.”

Mu kiganiro yagiranye na NFL Draft Diamonds , yavuze ko ari umuntu wiyiziho kumva neza umukino no gufashanya.

Ati “Ikintu bagenzi banjye banziho ni ukumva umukino vuba kandi nkamenya no gufasha abandi. Ubwo nazaga muri Miami umutoza yambwiye gufasha abandi kumva neza ibigize umukino. Ntekereza ko ibyo byerekana urwego rw’icyizere n’inshingano dufitanye kandi ndi n’umukinnyi ukuze mu mutwe.”

Yakomeje agira ati “Kuva mu ikipe ujya mu yindi ni urugendo rukomeye. Ikintu cyambabaje cyane ni uko nicaye umwaka kubera kujya mu yindi kipe. Nibwo bwa mbere ntakinnye kuva natangira uyu mukino. Byari bibabaje kuba ntarabonye amahirwe yo gukina. Gusa byaranyigishije muri icyo gihe. Nyuma yo gufata icyo gihe cyo cyo kwiga no kwitegura, nari nshoboye gutanga umusanzu w’intsinzi.”

Yavuze ko yahoze akina basketball imyaka itatu akiga mu mashuri yisumbuye ariko akaza gukunda umupira w’amaguru kurusha ibindi byose.

Manny Rugamba yavuze ko umwe mu bakinnyi bakina umukino nk’uwe akurikira ari uwitwa Desmond King ukina muri NFL mu ikipe ya Houston Texans, kubera uko akina n’uko yumva umukino.

Abajijwe abahanzi akunda yagize ati “Nkunda Meek Mill na Kodak Black. Ni bamwe mu bahanzi numva mbere yo kujya mu kibuga.” Ngo mu bijyanye na filime akunda Dark Knight Rises na Game of Thrones.

Manny Rugamba yavutse ku wa 10 Werurwe 1998, ubu afite imyaka 23 y’amavuko. Afite uburebure bwa metero 1.8 ndetse n’ibiro 86.

Umupira w’amaguru wa Amerika cyangwa se American Football uyu musore w’Umunyarwanda akina, ukinwa hifashishijwe amaboko n’amaguru . Abawukina baba bambaye casque mu mutwe n’imyenda yabo yo hasi ikaba ari miremire bakambaramo n’ubwirinzi ku mirundi ndetse na n’uturindantoki. Ufite imususire nk’iya Rugby ariko aho bitandukaniye cyane ni uko wo ufite uburyo bwinshi bwo gutsinda kuyirusha.

Amakipe abiri niyo ahangana muri uyu mukino aho buri kipe iba igizwe n’abakinnyi 11. Mu gukina uyu mukino, gahabanywamo ibice bine, aho buri gace kaba gafite iminota 15, ariko abakinnyi baba bemerewe iminota itatu y’akaruhuko muri buri gace. Ni umukino ukoreshwamo imbaraga nyinshi.

Rugamba ni we Munyarwanda wa mbere usinye mu ikipe ikomeye muri NFL
Uyu musore yatangaje ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .