00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manchester United igiye kubaka stade nshya ya miliyari 2£, yakira abafana ibihumbi 100

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 March 2025 saa 03:26
Yasuwe :

Manchester United yashyize hanze igishushanyo mbonera cya stade yayo nshya igiye kubaka hafi ya Old Trafford, aho izajya yakira abafana ibihumbi 100, ikazatwara miliyari ebyiri z’Ama-Pound.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, ni bwo Manchester United FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko igiye kubaka ikibuga gishya.

Mu minsi ishize ni bwo ’stade’ yari isanzwe ikiniraho yatakaje inyenyeri ebyiri mu bijyanye n’isuku y’ibyo kurya nyuma y’aho abagenzuzi basanze yuzuyemo imbeba nyinshi ziteza ibibazo bitandukanye byiganjemo n’umwanda.

Iyi Stade yakira abantu 74.197 imaze gusaza ku buryo bugaragara, dore ko ari imwe mu zikuze mu Bwongereza kuko imaze imyaka 115, cyane ko yubatswe mu 1910.

Benshi mu bakunzi ba Manchester United bakunze gusaba ko iyi stade yavugururwa ndetse byari no mu butumwa bwahawe Umuyobozi w’Ibikorwa bya Ruhago muri Manchester United, Sir Jim Ratcliffe, akimara guhabwa imigabane muri iyi kipe, na we avuga ko azubaka “stade iri mu za mbere ku Isi.”

Inzozi zishobora kuba zigiye kuba impamo noneho kuko iyi kipe igiye gutangira ibikorwa byo kubaka stade nshya aho kuvugurura iyari ihari. Izaba yakira abafana ibihumbi 100.

Kuba izaba ari stade nini ya mbere mu Bwongereza bizatuma ihenda cyane, kuko izatwara miliyari ebyiri z’Ama-Pound (£2bn).

Ni stade ishushanyije mu buryo bw’umutaka, ikagira aho abantu bashobora kwidagadurira hanze yayo. Aho abafana bicara hazaba hari mu bice bitatu, ikagira uburebure bwa metero 200.

Bitewe n’uburebure bwayo buri wese uri mu mujyi wa Manchester byibuze muri kilometero 30, azajya abasha kuyibona yaka mu mabara yayo yiganjemo umutuku wa Manchester United.

Uyu mushinga uteganyijwe kuzarangira mu myaka itanu, uzatanga akazi ku bakozi ibihumbi 92, iruhande rwayo hazakenerwa inzu nshya ibihumbi 17 zizajya ziturwamo n’abasura iyi stade cyangwa abitabira ibikorwa byayibereyemo bazaba babarirwa kuri miliyoni 1,8 buri mwaka.

Uyu mushinga kandi ubarirwa ko uzajya winjiriza ubukungu bw’u Bwongereza agera kuri miliyari 7,3 z’Ama-Pound ku mwaka.

Biteganyijwe ko iyi sitade izubakwa hafi y'iyo Manchester United isanzwe ikiniraho
Hanze ya stade hazaba hari umwanya uhagije wo kwidagadura
Abafana ba Manchester United bagiye gusubizwa nyuma y'uko Old Trafford ishaje bigaragara
Abafana bazajya bicara mu bice bitatu
Inyuma ya stade hazubakwa inzu ibihumbi 17 zo kwakiriramo abasura iyi stade
Stade nshya ya Manchester United izatwara miliyari 2£
Stade nshya ya Manchester United izaba iri ku burebure bwa metero 200

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .