Igikombe cya Community Shield gikinirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino.
Manchester City yatwaye Shampiyona, yihariye umukino ndetse mu minota itanu ya mbere ikagerageza kugera imbere y’izamu ngo irebe ko yabona igitego hakiri kare ariko ntibyayikundira.
Mu minota 20 y’umukino Man United yayigaranzuye itangira kuyirusha gukina ndetse no gusoza igice cya mbere bigaragara ko yakoze itandukaniro nubwo nta gitego cyari cyakabonetse.
Amakipe yombi yagiye mu karuhuko ndetse nyuma y’igice cya mbere ariko mu cya kabiri, akomeza kunganya kugeza ku munota wa 82 ubwo Alejandro Garnacho yatsindiraga Man United igitego cya mbere.
Nta kanya kashize iki gitego cyishyurwa na Bernardo Silva ku munota wa 89, bituma amakipe yombi ahita ajya muri penaliti.
Jonny Evans na Jadon Sancho ba Manchester United bazihushije mu gihe Bernardo Silva ari we wenyine utayishyize mu izamu ku ruhande rwa Manchester City bituma ihita inatwara igikombe kuri penaliti 7-6.
Izi ni intangiriro nziza ku mwaka w’imikino wa 2024/25 kuri Manchester City kuko yegukanye iki gikombe ku nshuro ya gatandatu harimo (1937, 1968, 1972, 2012, 2018 na 2019).
Ibi bisobanuye ko ari inshuro ya gatatu umutoza Pep Guardiola yegukanye iki gikombe, kandi kikaba icya 18 mu marushanwa yose amaze gutozamo Manchester City mu myaka umunani ayimazemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!