Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangiye gukinwa Imikino Ngororamubiri mu ntera zitandukanye.
Umutesi Uwase Magnifique wari uhagarariye u Rwanda mu gusiganwa metero 100, yegukanye umudali wa Zahabu yegukanye umwanya wa mbere.
Magnifique kandi yageze ku mukino wa nyuma uzakinwa ku wa Gatandatu mu gusiganwa ku maguru metero 200, nyuma yo kuba uwa mbere muri 1/2.
Yavuze ko yishimiye kwegukana uyu mudali ndetse yizeye gutwara n’uwo muri metero 200 ku wa Gatandatu.
Ati "Ndishimye cyane kuko ni ubugira kabiri, n’ubushize mu Rwanda, uyu mudali narawutwaye muri metero 100. Ndishimye cyane kuba ngerageje no kuba nawutwara hanze."
Uwase Magnifique ni umwe mu bakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda mu Mikino Ngororamubiri.
Mu 2023, ubwo iyi Mikino Ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba yari yabereye i Huye, Magnifique yegukanye umudali wa Zahabu muri metero 100 na metero 200.
Mu Mikino y’uyu mwaka izasozwa ku wa 26 Kanama, u Rwanda rwahagarariwe n’abanyeshuri 162 muri siporo umunani ari zo Handball, Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Basketball y’abakina ari batatu, Rugby y’abakina ari barindwi, Netball n’Imikino Ngororamubiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!