00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bitabiriye Kigali International Peace Marathon (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 May 2022 saa 08:30
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Kenya, Margaret Kenyatta bitabiriye Marato Mpuzamahanga y’Amahoro izwi nka ‘Kigali International Peace Marathon’.

Iyi Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya 17, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ndetse n’Umwongereza wubatse izina mu marushanwa yo kwiruka ku maguru, Mohamed Farah.

Abiruka bari bari mu byiciro bitatu, aho icya mbere cy’izwi nka ‘Full Marathon’ cyari kigizwe n’abasiganwa kwiruka 42,195 km, icya kabiri cyitwa ‘Half Marathon’ cyari kigizwe n’abasiganwa kwiruka 21,098 km ndetse n’icya gatatu cy’abirukaga byo kwishimisha ibizwi nka ‘Run for peace’ cyangwa ‘Run for fun’ ari nacyo Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta babarizwagamo.

Ibi byiciro bibiri (Full Marathon na Half Marathon) by’abahatana byari bigizwe n’icy’abasiganwa mu cyiciro cy’abagore ndetse n’icy’abagabo.

Mu cyiciro cya Full Marathon mu bagabo, imyanya itatu ya mbere yegukanywe n’Aba-Kenya. Uwa mbere wegukanywe na Wilfred Kigan, akurikirwa na Johnstone Kibet Maiyo mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na George Nyamori Onyancha.

Mu cyiciro cy’abagore muri ‘Full Marathon’, umwanya wa mbere wegukanywe na Margaret Agai, uwa kabiri utwarwa na mugenzi we, Rebecca R Korir mu gihe uwa gatatu yabaye Bornes Jepkirui Kitur.

Mu gusiganwa ibilometero 21 ibizwi nka ‘Half Marathon’ mu bagabo umwanya wa mbere wegukanywe n’Umunya-Kenya, Shadrack Kimining Korir, uwa kabiri wegukanwa n’Umunya-Uganda, Gilbert Kamutwire, mu gihe Umunyarwanda Kajuga Robert yaje ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro nk’icyo ariko mu bagore ni ho u Rwanda rwabashije kwegukana umudali wa Zahabu rubikesha Musabyeyezu Adeline waje ku mwanya wa mbere , agakurikirwa n’Umurundikazi, Nimbona Elvanie mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Doris Jepkoech.

Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta wari umutumirwa muri iki gikorwa, bagaragaye mu cyiciro cya ‘Run for peace’ cyasabaga nibura kugenda 10 km.

Nyuma y’irushanwa, Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bashyikirije ibihembo abatsinze.

Mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi 2022, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Kenya, Margaret Kenyatta bitabiriye Kigali International Peace Marathon

Mu cyiciro cya ‘Full Marathon’ ibi bihembo byari bigizwe na miliyoni 2 Frw ku wegukanye umwanya wa gatatu, miliyoni 2,5 Frw ku wegukanye umwanya wa kabiri ndetse na miliyoni 4 Frw ku wegukanye umwanya wa mbere.

Mu ntera y’ibilometero 21 (Half-Marathon), uwa mbere yahembwe miliyoni 2,5 Frw, uwa kabiri ahabwa miliyoni 2 Frw, uwegukanye umwanya wa gatatu miliyoni 1,5 Frw.

Iyi Kigali International Peace Marathon kandi yagaragayemo umunyabigwi w’Umwongereza mu mukino wo kwiruka ku maguru, Sir Mo Farah.

Si ubwa mbere Madamu Margaret Kenyatta yifatanya na mugenzi we w’u Rwanda muri ‘Kigali International Peace Marathon’ kuko yanitabiriye iyabaye mu 2017.

Madamu Kenyatta yitabiriye iyi nyuma y’uko mu mwaka wari wabanje wa 2016 Madamu Jeannette Kagame na we yari yagiye i Nairobi kwifatanya na we mu gikorwa cyiswe ‘Beyond Zero Campaign’ cyaranzwe na Marathon igamije gukusanya inkunga yo kwita ku buzima bw’abana n’abagore, cyitabiriwe n’abagera ku 40.000.

Indi nkuru wasoma: Abanya-Kenya bihariye imidali muri ‘Kigali International Peace Marathon’ (Amafoto)

Abasiganwa bahagurukiye kuri BK Arena
Abasiganwa bagaragazaga ko biteguye na mbere y'uko isiganwa ritangira
Bari babukereye baje gushyigikira abahagarariye ibihugu byabo
Kigali International Marathon yo kuri iki Cyumweru yari yitabiriwe ku kigero cyo hejuru
Yaje yiyemeje gushyigikira Abanya-Tanzania
Uretse kuba ari irushanwa Kigali International Peace Marathon, aba ari n'umwanya wo gusabana ku bayitabiriye
Mbere y'uko isiganwa nyirizina ritangira wasangaga ibiganiro ari byose
Bafashe agafoto ku rwibutso ngo bazibuke ibihe byiza bagiriye muri Kigali International Marathon
Mbere gato ngo isiganwa ritangire ishyaka ryari ryose mu bakinnyi
Kigali International Peace Marathon yagaragayemo abanyamahanga benshi
Buri wese yari afite ishyaka ngo aze guhesha ishema igihugu cye
Abakinnyi bategereje ko bahabwa uburenganzira ngo batangire kwanikirana
Isiganwa rigitangira ab'inkwakuzi bahise bashwekura
Uw'intambwe ndende yari afite amahirwe kurenza abandi
Hari n'abitabiriye aya marushanwa byo kwishimisha
Kigali Internationa Peace Marathon yatumye benshi bongera kugerageza impano yabo mu kwiruka
Buri wese yirukaga bigendanye n'imbaraga ze
Miss Rwanda 2022, Muheto Divine ni umwe mu bitabiriye iri rushanwa
Banyuzagamo bakiruka gake gake baganira
Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi
Bishimiye gufatwa amafoto y'urwibutso bari muri Kigali International Peace Marathon
Yageragezaga gukoresha ibihe bye neza ngo batamutanga
Abahana bageraga aho bakagendera mu gikundi mu guterana akanyabugabo
Abanya-Kenya bagaragaje ko impano mu kwiruka ikiri iyabo
Ni isiganwa ngarukamwaka ryitabirwa n'ab'ingeri zitandukanye
Mu bitabiriye iri siganwa barimo n'Umwongereza wubatse izina mu marushanwa yo kwiruka ku maguru, Mohamed Farah uzwi nka Sir Mo Farah
Icyamamare Mo Farah ubwo yasozaga isiganwa
Umwongereza Mo Farah yavuze ko yakunze u Rwanda
Ntituzibagirwa ibihe twagiriye i Kigali
Umunyarwenya, Ntarindwa Diogène uzwi nka 'Atome' nawe ntiyatanzwe
Abanya-Kenya bahize abandi kwitwara neza muri iri rushanwa, aha bashimirwaga na Madamu Margaret Kenyatta
Musabyeyezu Adeline yegukanye umudali wa Zahabu mu cyiciro cy'abagore birutse Half Marathon
Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bahembye abo mu Cyiciro cy'Abagabo batsinze mu gusiganwa ibilometero 42 muri Kigali International Peace Marathon
Madamu Margaret Kenyatta mu bashyikirije ibihembo abatsinze mu cyiciro cy'abakobwa basiganwa ibilometero 42

Amafoto ya IGIHE: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .