Mu 2023, ubwo abakinnyi n’abayobozi b’umupira w’amaguru muri Espagne bishimiraga intsinzi yo gutwara igikombe cy’Isi bahigitse u Bwongereza, Rubiales yasomye abakinnyi bose ku itama ageze kuri Hermoso amusoma ku munwa batabivuganye.
Uyu mugabo yakomeje guhakana ibyo aregwa, ariko ahanishwa ibihano bitandukanye birimo kwegura ku buyobozi bwa ruhago muri Espagne, ndetse no guhagarikwa mu bikorwa byose bigendanye na yo.
Tariki ya 4 Gashyantare 2025, yagejejwe imbere y’ubutabera aburana ku byaha aregwa, ubushinjacyaha bukamusabira igifungo cy’umwaka umwe ku birego by’ihohotera yakoze, n’undi mwaka n’igice kubera gukoresha umuntu ikintu adashaka, no gushyira ku gitutu kuri Hermoso kugira ngo yemere ko basomanye babyumvikanyeho.
Ibi byose yabihakanye yivuye inyuma, ariko urukiko rwamuhamije ibi byaha, gusa rumuhanisha gutanga 11.300$, akajya aguma kure ya Hermoso ho metero 200 ndetse agahagarika icyamuhuza na we cyose.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!