LIVE: Etape ya gatandatu ya Tour du Rwanda 2021 irasorezwa kuri Mont Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ishimwe Israel
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021, Tour du Rwanda yahagurukiye kuri Kigali Convention Centre hakinwa umunsi wayo wa gatandatu, mu gace gasorezwa kuri Mont Kigali (Norvège) ku ntera y’ibilometero 152,6.

  • Etape 6: Convention Centre – Mont Kigali
  • Intera: Ibilometero 152,6
  • Isaha yo guhagaruka: 09:00
  • Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 13:02 na 13:21

Tour du Rwanda ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka mu Ntara zose z’igihugu (ariko uyu mwaka ritazagera mu Burengerazuba), riri ku rwego rwa 2.1 guhera mu 2019 mu gihe hagati ya 2009 na 2018 ryari ku rwego 2.2.

UKO ISIGANWA RIRI KUGENDA:

09:55: Amakipe n’abakinnyi bamaze kwitegura guhaguruka kuri Kigali Convention Centre. Abakinnyi barabanza gukora ibilometero 8,4 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

- Abakinnyi bambaye imyenda yihariye nyuma y’umunsi wa kane:

  • Umukinnyi watwaye etape wahemwena Mutzig: Alan Boileau (B&B Hotels)
  • Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Eyob Metkel (Terengganu)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex)
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex)
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na PRIME INSURANCE: Nahom Zerai (Eritrea)
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RWANDAIR: Eyob Metkel (Terengganu)
  • Ikipe yitwaye neza yahembwe na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels

- Ni isiganwa rya gatatu rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1

Ni inshuro ya gatatu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’abiri aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Tour du Rwanda nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu. Gusa, iry’uyu mwaka ririhariye kuko uretse kuba mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, ntirizagera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Amafoto: Niyonzima Moïse na Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .