Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo w’imyaka 40 yatangaje nyuma y’uko ikipe ye ya Ferrari imuhaye imodoka nshya azajya yifashisha mu marushanwa, dore ko yari yagaragaje ko imodoka ikiri imbogamizi.
Hamilton yahise avuga ko uko abona ibintu muri iyi minsi, byerekana ko azegukana Shampiyona ya Formula 1.
Ati “Nzi uko ikipe itsinda iba imeze, nta muntu n’umwe uzi ukuntu abantu bari hano bari gukora ibintu babikunze, buri kantu kose gasabwa ngo dutware shampiyona y’Isi, karahari. Ikikiri kubura ni ukubihuza gusa.”
“Icya mbere dufite umuyobozi mwiza, Fred Vasseur, hari John Elkann, Benedetto Vigna, mugenzi wanjye [Charles Leclerc] dukinana ni mwiza, mbese buri wese ameze neza ku byo ari gukurikirana. Niba rero ibyo tubona bihagije ngo dutsinde, nta kizatuma mpagarika gukina. Sinjya nibona nahagaze.”
Hamilton ufite amateka yo kuba ari mu bakinnyi babiri begukanye Formula 1 inshuro nyinshi zigera kuri zirindwi, ashaka gushyiraho agahigo yihariye nubwo bivugwa ko bizagorana kwisanga muri Ferrari.
Amasiganwa ya Formula 1 ya 2025, ateganyijwe gutangirira muri Australia tariki ya 16 Werurwe 2025.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!