00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lamptey wa APR FC ari mu gahinda ko gupfusha mushiki we

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 February 2025 saa 06:39
Yasuwe :

Umukinnyi wo hagati wa APR FC, Richmond Lamptey, yagize ibyago byo gupfusha mushiki we mbere y’uko iyi kipe ihura na Gasogi United mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yihanganisha uyu mukinnyi wayo wagize ibyago.

Ni ubutumwa bugira buti “Ubuyobozi bwa APR FC, abakinnyi n’abatoza barihanganisha Richmond Lamptey wabuze mushiki we. Intekerezo zacu ziri kumwe nawe muri ibi bihe bitoroshye. Tumwifurije gukomezwa n’ibihe byiza bagiranye.”

Uyu Munya-Ghana ni umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bakina mu kibuga hagati, gusa ntabwo ari gukoreshwa muri iyi minsi kuko iyi kipe irimo abanyamahanga benshi.

Yabuze mushiki we mu gihe iyi kipe yitegura guhura na Gasogi United FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.

Richmond Lamptey yabuze mushiki we
Abakinnyi ba APR FC bafashe mu mugongo Richmond Lamptey wabuze mushiki we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .