Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yihanganisha uyu mukinnyi wayo wagize ibyago.
Ni ubutumwa bugira buti “Ubuyobozi bwa APR FC, abakinnyi n’abatoza barihanganisha Richmond Lamptey wabuze mushiki we. Intekerezo zacu ziri kumwe nawe muri ibi bihe bitoroshye. Tumwifurije gukomezwa n’ibihe byiza bagiranye.”
Uyu Munya-Ghana ni umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bakina mu kibuga hagati, gusa ntabwo ari gukoreshwa muri iyi minsi kuko iyi kipe irimo abanyamahanga benshi.
Yabuze mushiki we mu gihe iyi kipe yitegura guhura na Gasogi United FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.
Dear Lamptey, we are holding you in our hearts and sending you our deepest sympathies. May you find comfort in memories you shared with your sister🫂❤️ pic.twitter.com/rGLFKxJL9f
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) February 27, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!