00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kylian Mbappé yahuye n’abafana b’ikipe yaguze, bamusaba kutayihindura ‘igikinisho cye’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 February 2025 saa 04:55
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, waguze ikipe ya Stade Malherbe Caen yo mu Cyiciro cya Kabiri iwabo, yagiye guhura n’abafana baherutse kwitwaza ibyapa ku kibuga bimusaba kutayihindura “igikinisho cye”.

Mu mwaka ushize ni bwo Mbappé yaguze imigabane myinshi igera kuri 70% muri Stade Malherbe Caen, akiyigeramo yahise yirukana wari umutoza wayo, aha akazi undi kugira ngo azahure iyi kipe yari mu bihe bibi.

Byabaye iby’ubusa kuko iyi kipe yakomeje kurwana n’ubuzima, ndetse kugeza ku Munsi wa 23 wa Shampiyona iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 15 ayiganisha mu Cyiciro cya Gatatu.

Abafana b’iyi kipe bakomeje kubona ko bigoye kongera kuzuka, basaba Mbappé guhindura imikorere kuko uko yabikoraga bitari gutanga umusaruro na muke mu ikipe, ahubwo babonaga ari gufata ikipe “nk’igikinisho cye”.

Nyuma y’umukino yakinnye agafasha Real Madrid gutsinda Manchester City yinjije ibitego bitatu wenyine, yahise yerekeza mu Bufaransa ajya kuganira n’abafana, abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe.

Stade Malherbe Caen iramutse inaniwe kuguma mu Cyiciro cya Kabiri, yaba yongeye kumanuka mu cya Gatatu, yaherukagamo mu myaka 41 ishize.

Kylian Mbappé yasuye abafana b'ikipe ye iri kurwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Gatatu
Kylian Mbappé yasabwe n'abafana kugira ibyo akosora mu ikipe
Kylian Mbappé yageze mu Bufaransa nyuma yo gutsinda Manchester City
Kylian Mbappé yakiniye Stade Malherbe Caen y'abato
Stade Malherbe Caen iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu Bufaransa
Intsinzi yabaye iyanga kuri Stade Malherbe Caen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .