Mu mwaka ushize ni bwo Mbappé yaguze imigabane myinshi igera kuri 70% muri Stade Malherbe Caen, akiyigeramo yahise yirukana wari umutoza wayo, aha akazi undi kugira ngo azahure iyi kipe yari mu bihe bibi.
Byabaye iby’ubusa kuko iyi kipe yakomeje kurwana n’ubuzima, ndetse kugeza ku Munsi wa 23 wa Shampiyona iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 15 ayiganisha mu Cyiciro cya Gatatu.
Abafana b’iyi kipe bakomeje kubona ko bigoye kongera kuzuka, basaba Mbappé guhindura imikorere kuko uko yabikoraga bitari gutanga umusaruro na muke mu ikipe, ahubwo babonaga ari gufata ikipe “nk’igikinisho cye”.
Nyuma y’umukino yakinnye agafasha Real Madrid gutsinda Manchester City yinjije ibitego bitatu wenyine, yahise yerekeza mu Bufaransa ajya kuganira n’abafana, abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe.
Stade Malherbe Caen iramutse inaniwe kuguma mu Cyiciro cya Kabiri, yaba yongeye kumanuka mu cya Gatatu, yaherukagamo mu myaka 41 ishize.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!