Kwizera Pierrot yateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2019 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yasinyishije Umurundi Kwizera Pierrot wigeze gukinira Rayon Sports ndetse akanayibera kapiteni.

Kwizera Pierrot yari amaze iminsi yifuzwa n’amakipe arimo Bugesera FC, Musanze FC na Rayon Sports, ndetse ibiganiro byari bigeze kure ngo asubire muri Gikundiro yagiriyemo ibihe byiza.

AS Kigali yasinyishije uyu musore kuri uyu wa Mbere, yanditse kuri Twitter iti “Igihe twese twari dutegereje”. Aya magambo yakurikiwe n’ifoto ya Kwizera Pierrot ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Komezusenge Daniel n’umutoza Nshimiyimana Eric.

Nyuma yo gusinya imyaka ibiri, Kwizera yavuze ko yishimiye kongera kuza gukora akazi hano mu Rwanda,mu yindi kipe ya AS Kigali.

Ati "Nje gufatanya na bagenzi banjye, abatoza n’abafana bose ba AS Kigali, tugere ku ntego. Ndabizi ko intego ari ugutwara igikombe cya shampiyona no gukomeza guteza ikipe imbere”.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi ntiyakinnye umukino wo kwishyura ikipe ye yaraye ihuyemo na Tanzania kubera imvune yagiriye mu mukino ubanza wabereye i Bujumbura mu ijonjora ribanza ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Kwizera Pierrot w’imyaka 28, yageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2015 ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Muri Kanama 2018 ni bwo uyu mukinnyi yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Kuradusenge, Kwizera Pierrot na Nshimiyimana Eric

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza