Ariko se ni iki kidashoboka? Ni nde watekerezaga ko u Rwanda rwaba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino mu Modoka (FIA), Shampiyona y’Isi y’Amagare cyangwa kumva ko rwanifuza kwakira Grand Prix ya Formula One?
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, we asanga bishoboka ndetse ngo kuri we yakwifuza kubona iri rushanwa riba rimwe mu myaka ine muri siporo zirenga 30 zitandukanye, ryakirwa mu rw’imisozi 1000.
Ku myaka 30, umunyamategeko mpuzamahanga muri siporo, Rwego Ngarambe aheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, mu buyobozi bushya bw’iyi Minisiteri bwahawe inshingano na Perezida Paul Kagame zo kubyaza siporo umusaruro urimo amikoro no kuyihindura ubucuruzi bushingiye ku mpano z’abayibamo.
Ngarambe Rwego si mushya muri Minisiteri ya Siporo kuko yabanje kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo, mbere y’uko ahindurirwa inshingano mu Ukuboza 2024.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yagarutse kuri gahunda zitandukanye zigamije kuzamura uruganda rwa siporo mu Rwanda ku buryo igihugu kigira siporo ikomeye ndetse n’impano z’Abanyarwanda zikagaragarira Isi yose.
Agaruka ku kamaro ka siporo mu guhindira igihugu, Rwego yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa bikomeye byabaye mbere y’ibindi mu Rwanda harimo umukino w’umupira w’amaguru.
Ati “Ibyo byerekana imbaraga za siporo. Gukura igihugu mu mwijima, ikagishyira ahazaza hari umucyo aho abantu bashobora gutangira kubaka ubuzima bafatanyije, bakaba bagera kure.”
Yakomeje agira ati “Siporo mu Rwanda, siporo muri Afurika yagiye ikora ibintu nk’ibyo mu binyejana byinshi. Wigeze kumva inkuru ya Didier Drogba muri Côte d’Ivoire, yewe iyo unagiye kure muri Brésil, uzi ibyo Pelé yakoze binyuze muri ruhago.”
Yongeyeho ati “Siporo, kubera imbaraga zayo, ihuza abantu. Rero ubushobozi bwayo muri iki gihugu, aho twayigize umuco, ntibusanzwe. Nk’igihugu, twiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yose kugira ngo abantu babone inyungu mu bintu byiza bishobora kuva muri siporo.”
Abajijwe ku ngamba bafite zatuma siporo iba urwego rubyara inyungu mu Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko bikorwa mu byiciro bitandukanye, ibyo bigahera mu kuzamura impano z’abakiri bato, kubakira abatoza n’abandi bafite aho bahuriye na bo ubushobozi, kugira ibikorwaremezo no gushingira ku mibare na siyansi.
Ati “Kubyara inyungu k’uruganda rwacu rwa siporo bizashingira kuri izo nkingi enye. Turashora bingana iki mu kuzamura impano? Mu kuzitaho, mu kuziha ibyo zikeneye byose ngo zigere ku isoko ry’abakuru cyangwa ry’ababigize umwuga? Ni gute turi gushora mu butoza? Baritabwaho gute? Ibijyanye n’ubuvuzi bite? Ni gute turi gushora muri buri gace gato gafite aho gahuriye no gukora abakinnyi beza bakuru?”
Yongeyeho ati “Ni yo gahunda u Rwanda ruri gukoresha ubu, gufungura amarembo ku bashoramari mu bikorwa nk’ibi. Abantu batangiye kwita ku bana bafite impano, bazana ikoranabuhanga rishya rifasha abakinnyi, abatoza, amakipe na za federasiyo hagamijwe umusaruro wisumbuye.”
Rwego yavuze kandi ko umushinga wa Isonga Programme, ari kimwe mu bishingirwaho muri iyi gahunda yo kuzamura impano, aho watangijwe hagamijwe kongera kugira amakipe y’abato meza nk’iy’u Rwanda rwagize hagati ya 2009 na 2011, yakinnye Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 17.
Ati “Muri Isonga, dukorana n’amashuri. Impamvu ni uko mu mashuri, mu gihugu nk’iki cyacu, ni ho ushobora kuzamurira impano z’abato, ariko na none bagakomeza no gukurikira amasomo yabo. Turashaka ko Isonga iba ikiraro gihuza icyiciro cy’abakiri bato n’ababigize umwuga. Siporo zimwe zatangiye kungukira muri iyi gahunda. Nko muri Handball, babonye abakinnyi bifashisha mu irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 18 ryabereye muri Ethiopia.”
Uyu mushinga ukorwa mu mikino itandatu itandukanye ari yo umupira w’amaguru, Basketball, Handball, Imikino Ngororamubiri n’Amagare. Hateganywa kandi ko Tennis n’imikino njyarugambaga na yo yajya yigishwa mu mashuri, ndetse hari aho yamaze gutangira.
Ku bijyanye n’ibibuga 10 Minisiteri ya Siporo iheruka kuvuga ko izubaka muri uyu mwaka, Rwego Ngarambe yavuze ko “Biri mu mushinga uri kuba wa ‘FIFA for School’”.
Yongeyeho ati “Byavuzweho muri Nyakanga umwaka ushize, hari ibibuga bigera ku 1000 bizubakwa hirya no hino ku Isi. Muri Afurika, bafashe ibihugu bine, u Rwanda ni kimwe muri byo. Tuzubaka ibibuga 10 muri iki cyiciro cya mbere. Bizubakwa mu mashuri kuko ni yo yagenewe uyu mushinga.”
Muri iki kiganiro, Rwego Ngarambe yabajijwe irushanwa yakwifuza kubona u Rwanda rwakira, avuga ko ryaba Imikino Olempike.
Mu magambo ye, yagize ati “Kuki itaba Imikino Olempike kuva ari igikorwa kinini cya siporo kurusha ibindi mu Isi, gihuriza Isi yose mu gace kamwe. Rero umbajije icyo nakwifuza kubona u Rwanda rwakira, navuga Imikino Olempike. Ariko kuva u Rwanda rukomeje kwiyemeza kuba igicumbi cya siporo muri Afurika n’Isi, dushobora kwakira buri kintu cyose. Twagaragaje ubushobozi bwo kwakira ibikorwa bitandukanye.”
Yabajijwe kandi ku cyo bari gukora ngo amakipe n’abakinnyi bahagararira igihugu bitabire amarushanwa bagiye gutsinda, avuga ko ari ibintu bitangirira ku rwego rw’abakiri bato, abakinnyi bakizamuka kandi inzego zose bireba zikwiye kubigiramo uruhare.
Ku Rwanda yifuza kubona mu myaka 20 iri imbere muri siporo, Rwego yagize ati “Ndabona igihugu aho abakinnyi bari gutera imbere, bari gutsinda ku rwego mpuzamahanga ndetse bari muri za shampiyona zikomeye ku Isi.”
Yakomeje agira ati “Ndabona u Rwanda ruba igihugu aho shampiyona z’imbere mu gihugu zifite abakinnyi beza, zishobora kwinjiza amafaranga, zikurura ibigo byerekana imikino n’ibikomeye bishora imari. Ndabona tuba igicumbi cya siporo kimeze nk’imashini icura ubukungu n’impano zikomeye.”
“Ndashaka ko tuba uruganda rwa siporo rwubakiye ku bunyangamugayo. Ntiturangweho gukoresha ibyongerambaraga bitemewe muri siporo, uburiganya n’ibindi byose byangiza siporo. Rero mu myaka 20 uhereye ubu, ndabona uruganda rwa siporo ari inkingi nyayo yo gukomera kw’igihugu cyacu kizageraho.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!