Kutambara udupfukamunwa n’abantu 300 muri Stade mu bizubahirizwa Premier League nisubukurwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kamena 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ yatangaje ingamba zizubahirizwa imikino nisubukurwa zirimo kutarenza abantu 300 muri Stade ndetse no kuba abakinnyi n’abatoza badategetswe kwambara udupfukamunwa.

Premier League izasubukurwa guhera ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena nyuma y’iminsi 100 ihagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Amabwiriza mashya yashyizwe hanze n’iyi shampiyona mbere y’uko isubukurwa arimo ko abakinnyi basabwe kudacira mu kibuga, kwipfuna no kutarenga ku mabwiriza yo guhana intera mu gihe cyo kwishimira igitego.

Premier League yatangaje ko kandi abana batoragura imipira batemewe kuko hazakoreshwa imipira yatewe imiti yica virusi gusa.

Mu gihe mu Budage abakinnyi ba Bundesliga n’abatoza basabwa kwambara udupfukamunwa igihe cyose uretse igihe bari mu kibuga, muri Premier League ntabwo ari ngombwa yewe no mu rwambariro cyangwa ku ntebe y’abasimbura gusa umusifuzi wa kane n’abaganga bagomba kubikora.

Ku wa Kane, Premier League yatangaje ko mbere y’uko imikino ya mbere itangira, hazafatwa umunota wo kwibuka abantu bishwe na Coronavirus ndetse hari n’ibirango bikoze mu mutima bishima ubwitange bw’inzego z’ubuzima mu Bwongereza ‘NHS’ bizambarwa ku myambaro y’amakipe.

Buri stade izaba yemerewe kwakira abantu batarenze 300 barimo n’abanyamakuru, aho hasi hazaba hari abatarenga 110 barimo abakinnyi, abatoza n’abasifuzi.

Uduti n’udutambaro two muri koruneri, amazamu, ibibaho byandikwaho nimero z’abakinnyi basimbura n’imipira bizajya bisubukurwa byihariye mbere na nyuma ya buri mukino mu gihe hari n’ibizajya bikorwa mu karuhuko mu gihe bibaye ngombwa.

Mu gusohoka cyangwa binjira mu rwambariro, abakinnyi, abatoza n’abasifuzi bazajya bubahiriza amabwiriza yo gusiga intera hagati yabo mu gihe abakinnyi bazajya bakaraba intoki bakoresheje imiti yica udukoko mbere yo kwinjira na nyuma yo kuva mu kibuga naho kuri hoteli bakazajya bapimwa umuriro.

Ubwo Premier League yasubikwagwa tariki ya 13 Werurwe, hari hasigaye imikino 92.

Ku wa Gatatu, umukino uzabimburira iyindi uzahuza Aston Villa na Sheffield United guhera saa 19:00 mbere y’uko Manchester City yakira Arsenal kuri uwo mugoroba, guhera saa 21:15.

Premier League izasubukurwa mu cyumweru gitaha, Arsenal izakirwa na Manchester City ku wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .