00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubera ibihombo Lionel Messi yafunguriye amarembo abandi bashoramari muri sosiyete ye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 December 2024 saa 05:13
Yasuwe :

Nyuma y’uko umwaka wa 2023 usize sosiyete y’ubwubatsi ya Lionel Messi (Edificio Rostower Socimi) ihombye arenga miliyoni 1.7$, yahisemo gushyira imigabane yayo ya miliyoni 232$ ku isoko kugira ngo hajyemo abandi bashoramari.

Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo gikomeye cy’isoko ry’imari n’imigabane cya Portfolio Stock Exchange, kigaragaza imiterere y’iri shoramari rya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Edificio Rostower Socimi ni sosiyete Messi abereye Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, ikaba ikubiyemo ibigo birindwi birimo amahoteli, inyubako z’ubucuruzi ndetse n’inzu zo guturamo. Ibi byose biri mu bihugu bya Espagne, u Bufaransa n’u Bwongereza.

Kuva yatangira gukora guhera mu 2013, umwaka wa 2023 ni wo utaragenze neza kuko yahombye cyane bikagera hafi kuri miliyoni 2$.

Ibikorwa byinshi by’iyi sosiyete bikaba biherereye mu mujyi wa Catalonia, aho uyu mukinnyi yatangiye gukinira agifite imyaka 13 ubwo yari ageze muri FC Barcelona.

Edificio Rostower Socimi ayifatanyije n’umugore we, Antonela Roccuzzo, dore ko ari na we umwungirije mu Nama Nkuru y’Ubutegetsi.

Ishoramari rya Messi muri Espagne ntabwo ryakunze kumuhira, dore ko mu 2016 yigeze gukatirwa gufungwa iminsi 21 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 z’amayero, ashinjwa kunyereza imisoro y’agera kuri

Urukiko rwo Mujyi wa Barcelone rwakatiye Lionel Messi, rutahizamu wa FC Barcelone igifungo cy’amezi 21 ndetse kubera kunyereza imisoro ya miliyoni 4.1 z’amayero, yanyereje hagati y’umwaka wa 2007 na 2009.

Ishoramari rya Lionel Messi muri Espagne ntiryakunze kumuhira
Lionel Messi yashyize ku isoko imigabane ya Sosiyete ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .