Yavuze ko “Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro yacu.”
Ubu butumwa yatanze bukubiyemo byinshi mu ntego Minisiteri yinjiranye mu mwaka wa 2025, nk’uko Minisitiri Mukazayire yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda.
Uyu muyobozi yavuze ko kubyaza umusaruro siporo atari akazi koroshye, gusa ashimangira ko bishoboka.
Yagize ati “Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Byaranatangiwe iyo ukurikije ibikorwaremezo tumaze kugira, ukareba kandi aho igihugu kimaze kugera mu kubasha gukora ibikorwa bitandukanye byerekana ko hariho iterambere rya siporo.”
Yongeyeho ati “Icyo bidusaba ni ukureba impano kuko muri siporo ni ho zihera, ukazishyiramo ubushobozi ku buryo zigera kuri urwo rwego. Ni ugukora ibikorwa bya siporo bibyara inyungu cyangwa byinjiriza igihugu, tukabyaza inyungu ibikorwaremezo bya siporo byose bimaze kuba bihari. Haba mu buryo bwo kuba hazamo amarushanwa ndetse n’ibindi by’imyidagaduro byuzuzanya.”
Minisitiri Mukazayire akomeza ashimangira ko ibyo nibiramuka bigenze neza hazabaho kureshya abashoramari, bakerekwa amahirwe atangwa n’ibikorwa bya siporo. Abashoramari kandi bazagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’amakipe, rugomba kwitabwaho mu 2025.
Ati “Ikindi ni ukureba uburyo tuzamura amakipe yacu. Turashaka amakipe akoze kinyamwuga. Tukamenya uko impano zinjiramo, uko zigishwa, abo zigishwa na bo, turashaka kugera aho duhatana tugatsinda. Ntitwifuza kugira ikipe gusa ahubwo turashaka amakipe atsinda.”
Ati “Mu nshingano twahawe twifuza gukora harimo kuzamura impano. Muzatubona dufatanya n’abandi gusubira hasi kuzizamura kandi byaratangiye. Bitari ukuzizamuraagusa ahubwo tukazigeza aho na zo ubwazo ziba imari.”
“Ntabwo wazizamura nta bikorwaremezo bihari, kandi na byo utabikoreyemo ibindi bikorwa byakuremerera kurusha uko bikubyarira inyungu. Ubuyobozi buravuga ngo umuturage ku isonga, ariko muri Minisiteri yacu twabihinduye ‘Impano ku Isonga’.”
Usibye ibibuga bya FIFA, Minisitiri Mukazayire agaragaza ko bidahagije “Byibuze tugize nka 30 cyangwa 60 bivuze ko ari bibiri muri buri Karere, iyo ni yo ntego.”
Ibi bibuga bizubakwa muri gahunda ya FIFA Forward igamije guteza imbere umupira w’amaguru, bikazatangwaho agera kuri miliyoni 2$.
Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), miliyoni 1$ izifashishwa mu kubaka ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga kizajya mu kibanza cyubakwagwamo Hoteli y’iri shyirahamwe rya ruhago.
Iki kibuga kikazajya gikoreshwa n’abana bigira umupira w’amaguru mu Isonga ndetse n’abandi bahabwa amahugurwa atandukanye.
Indi miliyoni 1$ izifashishwa mu kubaka ibindi bibuga icyenda bisanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!