Komite ya Murenzi yasigiye iya Uwayezu ibikombe bitanu, abakinnyi bane bashya n’umukoro w’ibyo izitaho (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Uwayezu Jean Fidèle uheruka gutorerwa kuyobora umuryango Rayon Sports, yamurikiwe ibikorwa byawo na Murenzi Abdallah wari uyoboye Komite y’inzibacyuho, birimo ibikombe bitanu n’abakinnyi bashya baguzwe.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu.

Muri iri hererekanyabubasha ryabaye nyuma y’iminsi itandatu hatowe Komite Nyobozi nshya, Murenzi Abdallah yavuze ko mu minsi 30 we n’abo bafatanyaga bari barahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bagowe n’igihe kidahagije, ariko hari ibyo bakoze.

Ati “Imbogamizi twahuye na zo ni uko twatangiye nta mikoro ahari. Ni ikibazo namwe nzi ko muri butangirane. Nibwo buzima bwa Rayon Sports, ariko icyizere tubafitemo ni uko muzabihindura, bikaba amateka.

Murenzi yavuze ko uretse gushyiraho amategeko shingiro na Komite nshya ya Rayon Sports, bakemuye ibibazo by’ibirarane by’uduhimbazamusyi tw’imikino itandatu abakinnyi batari barabonye, hasigara kimwe, mu gihe hari ibitarakemuwe birimo iby’amafaranga abakinnyi basigawemo ubwo bagurwaga.

Yavuze ko Fan Club 45 zari zaracitsemo ibice, zongeye guhuzwa kimwe n’abavuga rikumvikana muri Rayon Sports ndetse na bo batanga inkunga yabo, kugira ngo ubuzima bwa Rayon Sports bukomeze.

Ku bijyanye n’abaterankunga, Komite y’inzibacyuho yavuze ko hari aho yari igeze ibiganiro n’uruganda rwa SKOL nk’umuterankunga, mu gihe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Radiant na Airtel biteguye gukomeza umubano na Rayon Sports.

Ku bijyanye n’ibirego ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bufite, Murenzi yavuze ko bakemuye ikibazo cya Kimenyi Yves mu gihe hasigaye icya Kirasa Alain, Irambona Eric na Cassa Mbungo André baberewemo umwenda.

Hari n’umwenda uberewemo Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, RRA, Murenzi yavuze ko ukwiye gukurikiranwa ukava mu nzira.

Ku bijyanye no kubaka ikipe, Rayon Sports yaguze Niyigena Clément na Bashunga Abouba wahawe igice cy’amafaranga, itizwa Sugira Ernest wahawe igice na Jean Vital Ourega utarasinya amasezerano, mu gihe yo yatije abakinnyi babiri Nsengiyumva Emmanuel na Nihoreho Arsène.

Issa Bigirimana ni we mukinnyi wagurishijwe nyuma yo kubona ikipe muri Zambia, kandi amasezerano ye muri Rayon Sports akaba yarabimwemereraga.

Mu bindi, Komite nshya ya Rayon Sports yabwiwe ko kuri ubu ifite ibiro byo gukoreramo, inzu izabamo abakinnyi mu mwiherero ndetse hamaze kuboneka ibikombe bitanu mu bisaga 15 ikipe yatwaye.

Ubwo Komite ya Murenzi Abdallah yasimburaga iya Munyakazi Sadate yahagaritswe na RGB muri Nzeri, yari yahawe ibikombe bibiri gusa, ibindi bikaba bifitwe n’abahoze mu buyobozi n’abakunzi b’iyi kipe.

Murenzi Abdallah asobanurira Uwayezu Jean Fidèle ibikorwa bakoze mu minsi 30 bayoboyemo Rayon Sports
Murenzi Abdallah yateguje Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports ko bazahura n'ibibazo by'amikoro
Twagirayezu Thaddée yari yungirije Murenzi Abdallah muri Komite y'inzibacyuho y'Umuryango Rayon Sports
Perezida mushya w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, asinya kuri raporo z'ihererekanyabubasha
Komite y'inzibacyuho muri Rayon Sports yamurikiye iheruka gutorwa, ibyo yakoze mu gihe cy'iminsi 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .