Nta gikorwa cya siporo cyemewe kugeza muri Kanama

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Komite Olempike y’u Rwanda yamenyesheje abanyamuryango bayo ko inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe muri aya mezi itazaba, bitewe n’uko nta gikorwa cya siporo cyemewe gutegurwa kugeza muri Kanama uyu mwaka.

Inama y’Inteko Rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda yari iteganyijwe tariki ya 4 n’iya 5 Mata 2020, ariko isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uru rwego ruhagarariye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda rwageneye abanyamuryango barwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, iyi nama y’Inteko Rusange ntikibaye.

Komite Olempike y’u Rwanda yavuze ko yafashe iki cyemezo ishingiye ko “ku itariki ya 5 Gicurasi 2020, Minisiteri ya Siporo yagiranye inama n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ikabamenyesha ko badakwiriye kugira igikorwa cya siporo bateganya gutegura mbere y’ukwezi kwa 8, 2020.”

Yakomeje igira iti “Ni muri urwo rwego tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko natwe twasanze gukora inama y’Inteko Rusange yacu bitashoboka cyane ko twanakekereje kuyikora hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko tugasanga nabyo bitashoboka kubera imiterere y’inama y’Inteko Rusange nko gukora za ’presentations’, kwemeza za raporo n’ibindi.”

Ku wa Kabiri, IGIHE yanditse ko hari amakuru avuga ko Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro mu mupira w’amaguru bitazarangira kubera ko imikino ishobora gusubukurwa muri Nzeri 2020, akaba ari nako byagenda mu yindi mikino.

Bimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino ni uko imyitozo rusange, ihuza abakinnyi benshi, ishobora gusubukurwa muri Kanama 2020.

Ibikorwa bya siporo mu Rwanda byabaye bihagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .