Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatanzwe na Kady Kanoute Tounkara wabaye umukinnyi ukomeye wa Basketball muri Mali, akaba n’impuguke yoherejwe na Kompite Mpuzamahanga Olempike (IOC).
Yitabiriwe kandi n’abakinnyi 40 bo mu mashyirahamwe y’imikino atandukanye nka Basketball, Volleyball, Karate, Koga, Gusiganwa ku maguru, Amagare no Kurwanisha inkota.
Muri aya mahugurwa, abakinnyi beretswe imbaraga bifitemo zabafasha gutegura ubuzima bwa nyuma y’ikibuga, aho kugira ngo bazabwisangemo nk’aho bubatunguye batarabuteguye.
Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice yavuze ko bateguye aya mahugurwa mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenya imbaraga n’ubumenyi bifitemo buzafasha gukomeza ubuzima na nyuma yo gukina.
Ati “Bahuguwe ku bumenyi bwabafasha guhatana ku isoko ry’umurimo, ubwo bafite n’ubukeneye kongerwa ndetse n’imbaraga bifitemo kugira ngo tugire abakinnyi bazi ibitandukanye n’ibyo bakina.”
Perezida wa Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda, Mugabe Aristide yatangaje ko aya mahugurwa yari agamije gukangura abakinnyi bagatangira gutekereza uko bazabaho ejo hazaza.
Ati “Ni amahugurwa yari agamije gukangura abakinnyi no gutangira gutekereza uko bazabaho mu gihe bazaba basoje gukina ndetse n’ibyo babona bakora nko kuba umutoza, umucuruzi n’ibindi. Mbese ntibahugire mu gukina gusa.”
Kenshi mu Rwanda humvikana inkuru z’abakinnyi banageze ku rwego rukomeye ariko nyuma yo gusoza gukina nk’ababigize umwuga, ubuzima bukabahindukana bubi cyane.
Mugabe avuga ko ibi biterwa no kwisanga ubuzima bwahindutse bityo rimwe na rimwe bikagorwa no kwakira izo mpinduka.
Ati “Iyo bibaye utariteguye rimwe na rimwe ugorwa n’izo mpinduka ubuzima bukanga bamwe bakagira agahinda gakabije bakaba bajya no mu ngeso mbi nk’ibiyobyabwenge kandi nyamara hari abagufatiragaho icyitegererezo.”
Aba bakinnyi bahawe impamyabushobozi igaragaza ko bahawe aya mahugurwa ndetse basabwa kwigisha na bagenzi babo bakinana. Biteganyijwe ko azakomeza gutegurwa kugira ngo azagere kuri benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!