00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komite Olempike y’u Rwanda yemeje itariki y’amatora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 March 2025 saa 10:14
Yasuwe :

Inama y’Inteko Rusange Isanzwe y’abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda yemeje ko amatora ya Komite Nyobozi yayo azaba tariki ya 10 Gicurasi 2025.

Iyi nama yabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, aho yitabiriwe n’abanyamuryango 34 ba Komite Olempike y’u Rwanda, muri Lemigo Hotel.

Ku murongo w’ibyigwa hari ukurebera hamwe ibyemejwe mu Nteko Rusange ya 2024 n’aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, gusuzuma raporo y’ibikorwa ya 2024 no kugaragaza raporo y’umutungo ya 2024, hakanemezwa ingengo y’imari ya 2025.

Hari kandi kugaragaza ibyavuye mu igenzura ry’umutungo wa 2024, raporo y’ibikorwa by’amarushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 2024 no kugena igihe hazatorerwa komite nyobozi nshya.

Muri iyi nama, hakiriwe kandi abayobozi bashya b’amashyirahamwe ari bo Munyana Cynthia uyobora Federasiyo yo Koga, Ishimwe Valens uyobora Federasiyo ya KungFu Wushu, Ngendahimana Isaac wo muri Fencing na Shyaka Patrick uyobora Ishyirahamwe ry’Abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike.

Perezida w’Agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yavuze ko imyanzuro y’inteko rusange iheruka yashyizwe mu bikorwa ku rwego rwa 99%.

Abanyamuryango bemeje ko amatora ya Komite Nyobozi nshya, muri manda ya 2025-2028, azaba ku wa 10 Gicurasi.

Umulinga Alice ni Perezida w’Agateganyo w’uru rwego nyuma yo kwemezwa muri Mutarama 2023, aho yasimbuye Uwayo Théogène wari Perezida ariko akegura mu Ugushyingo 2022.

Hatowe kandi komite nshya itegura amarushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isimbura iyari ikuriwe na Sharangabo Alexis.

Iyo komite igizwe na Murema Jean Baptiste wa NPC Rwanda, Kamanda Tharcisse wo muri Rugby, Munyana Cynthia wo muri Federasiyo yo Koga, Sibomana Aimable wo muri AEPS, Nizeyimana Isabelle wa ANPSF na Ngendahimana Isaac wo muri Fencing.

Abanyamuryango bemeje umushinga wo kubaka aho Komite Olempike y’u Rwanda izajya ikorera hamwe n’Ikigo cy’Imyitozo Olempike.

Agaruka kuri uyu mushinga, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice yavuze ko ubushobozi buhari ubu ari ubwo kubaka icyiciro cya mbere.

Yongeyeho ati “Ni bwo bwamaze kuboneka ku kigero cya 80%. Ubushobozi buzakurikiraho ni bwo buzasaba gushaka abaterankunga.”

Komite Olempike y’u Rwanda kimwe n’andi mashyirahamwe menshi y’imikino, byacumbikirwaga na Minisiteri ya Siporo, ariko nyuma y’uko Minisiteri isubiye muri Stade Amahoro muri Gashyantare, habayeho impinduka Komite Olempike yimukira Kimironko.

Abanyamuryango ba Komite Olempike y'u Rwanda bemeje ko amatora azaba ku wa 10 Gicurasi
Perezida w’Agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice mu nteko rusange isanzwe yabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .