Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, abinyujije kuri Radio/TV1 abereye umuyobozi, agaragaza uko biteguye umukino uzahuza Gasogi United FC na APR FC.
Ni umukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025.
Uyu ni umukino ugiye guhuza aya makipe yombi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma y’iheruka yo mu Gikombe cy’Amahoro yasize Gasogi United FC isezerewe.
Ntabwo KNC yemera ko yasezerewe binyuze mu mucyo, kuko umusifuzi Nizeyimana Isiaq yakoze amakosa mu mukino hagati yatumye ikipe ye itagera ku ntego yari yihaye.
Agaragaza ko abasifuzi bose bakwiriye kwigira kuri Ishimwe Claude bita Cyucyuri, bagasifura binyuze mu mucyo, banakora amakosa akaba ari ukwibeshya bisanzwe.
Ati “Ntabwo abantu bose bajya bavuga ngo bakeneye Cyucyuri. Yavamo bangahe? N’abandi mugerageze mube inyangamugayo. Na we ni umuntu ashobora kuzinduka nabi, ariko ikosa yakoze ni ikosa rishobora kubaho.”
KNC yakomeje avuga ko bitewe na Nizeyimana uhora ukora amakosa ahangayikisha ikipe ye, atamwifuza mu bazajya bayisifurira.
Ati “Ku mukino wa Musanze wabonye ibintu yadukoze, ku ikosa ryakorewe Yawanendji-Malipangou, yarangiza ariko ngo urumva [..], kubera iki umuntu umwe ari we udukorera ibibazo? Ni ukuri kw’Imana, sinjye ntegeka abasifuzi ariko umusifuzi Isiaq nkwihannye imbere y’Imana isumba byose.”
“Nibamuduha uzareba ikizaba, ntabwo nzamurega kuko uwo urega ni we uregera, ahubwo mbere yo kwica gitera uzice ikibimutera. Ibi birareba Ambroise [Hakizimana] uri muri Federasiyo na Louis [Hakizimana]. Akarengane kabaye karahagije, ndasaba na Minisitiri [wa Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire] aze arebe akarengane gakorerwa amakipe.”
Uyu mugabo uzwiho kutihanganira amakosa akorerwa mu mikino y’ikipe ye, yasabye ko habaho ubutabera agahangana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, hagatsinda ikipe ibikwiriye.
Ati “APR FC izadutsinde kuko ikwiriye kudutsinda natwe tuyitsinde kuko twabiruhiye. Muri ‘Derby’ mwabonye ibisa n’umupira, ibitego tuzabiteramo wenda babyange.”
Kugeza ubu Gasogi United FC iri ku mwanya wa cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 25, mu gihe izaba ihanganye na APR FC ifite 41 ikarushwa abiri na Rayon Sports FC iyoboye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!