Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025, ni bwo mu bice bitandukanye by’u Rwanda habereye imikino y’Umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League.
Kuri Kigali Pelé Stadium, hari habereye umukino wa Kiyovu Sports FC yakiriye Gorilla FC. Ni umukino Urucaca rutatangiye neza kuko igice cya mbere cyarangiye yatsinzwe igitego 1-0 cyinjijwe na Nduwimana Frank.
Iki gitego cyishyuwe mu gice cya kabiri, gitsinzwe na Uwineza Rene ku munota wa 56, Ishimwe Kevin ashyiramo icya kabiri ku wa 69, ndetse na Mosengo Tansele washyizemo icy’agashinguracumu ku munota wa 91.
Ibya byakuye Urucaca ku mwanya wa nyuma kuko yahise igira amanota 15, irusha atatu Vision FC byanganyaga amanota, dore ko yanatsinzwe na Rutsiro FC 2-1.
Iyi ni intambwe ikomeye cyane kandi kuko Kiyovu Sports itsinze umukino wa mbere kuva yatangira gukina imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi yahuje AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, Muhazi United FC yatsinze Etincelles FC 1-0, Mukura VS yatsinzwe na Marine FC 3-1, ndetse n’Amagaju FC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Imikino ikomeye iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe, ubwo Rayon Sports FC izaba yakiriye Gasogi United, ndetse na APR FC izakina na Police FC. Imikino yose izabera kuri Kigali Pele Stadium.
Gikundiro ni yo iyoboye Rwanda Premier League n’amanota 41, ikaba ikurikiwe na APR FC ifite 37.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!