Kigali Arena, Stade eshatu nshya,Tour du Rwanda ya 2.1 n’intsinzi mu byaranze umwaka wa 2019 mu mikino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2019 uri mu yagenze neza mu ruhando rw’imikino itandukanye mu Rwanda, aho usize ibikorwaremezo by’ingenzi byubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe n’umusaruro utabaye mubi cyane mu mikino itandukanye.

Muri iki gihe dusoza uyu mwaka, IGIHE yakusanyirije igice cya mbere cya bimwe mu by’ingenzi byagarutsweho cyane kurusha ibindi mu mikino itandukanye mu Rwanda.

1. U Rwanda rwakiriye Igikombe cy’Isi cya Cricket

Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, Igikombe cy’isi cy’umukino wa Cricket cyagejejwe mu Rwanda muri gahunda yo kukizengurutsa mu bihugu 21 bitandukanye by’Isi mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma yabaye hagati ya tariki ya 30 Gicurasi n’iya 14 Kamena 2019 mu Bwongereza.

2. Tour du Rwanda ya 2.1

Ku nshuro ya mbere , isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda, ryabaye riri ku kigero cya 2.1.

Tour du Rwanda ni isiganwa ryatangiye gukinwa mu 1988 ubwo ryari ritaraba mpuzamahanga, riza kuba irushanwa mpuzamahanga kuva mu 2009, ritangira no kwitabirwa n’amakipe mpuzamahanga ndetse n’abakinnyi bakomeye.

Kuva mu 2009, iri siganwa ryashyizwe ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi (UCI), iza no kurishyira ku rwego rwa 2.2.

Uyu mwaka ni bwo ryazamuwe mu ntera, riva ku rwego rwa 2.2 ijya ku rwego rwa 2.1, aho ryahise rijya ku rwego rwo kwitabirwa n’amakipe akina amasiganwa ya mbere akomeye nka Tour de France, Giro d’Italia na La Vuelta.

Aha ni ho hagaragaye ikipe ya ASTANA yo muri Kazakhstan, ndetse ryegukanwa n’umukinnyi wayo Merhawi Kudus ukomoka muri Erythrée, muri Werurwe uyu mwaka.

Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda 2019, ni we wa mbere wegukanye iri siganwa riri ku rwego rwa 2.1

3. U Rwanda rwegukanye imidali umunani mu mikino y’Isi y’abafite ubumuga bwo mu mutwe

U Rwanda rwegukanye imidali umunani mu mikino y’Isi y’abafite ubumuga bwo mu mutwe yabereye i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu muri Werurwe.

Muri iyi mikino u Rwanda rwari ruhagarariwemo n’abakinnyi 26 barimo bane basiganwa ku maguru, batanu mu mukino wo Koga, babiri b’umukino wa Boccia n’ikipe y’Umupira w’amaguru y’Abahungu ya Kamonyi.

Imidali umunani yatashye mu rwa Gasabo, irimo ibiri ya Zahabu, ibiri ya Feza n’indi ine y’Umuringa.

Abanyarwanda batsindiye imidali umunani mu mikino y'Isi y'abafite ubumuga bwo mu mutwe

4. U Rwanda rwakiriye imikino y’Urubyiruko ya ANOCA ZONE V

Muri Mata uyu mwaka, mu Karere ka Huye habereye imikino y’urubyiruko rwo mu karere ka Gatanu ‘ANOCA Zone V Youth Games 2019’.

Iyi mikino yamaze iminsi itanu, yari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, aho abakinnyi bagiye bahabwa ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo yateguwe n’uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yayo.

Mu midali 98 yatanzwe muri iri rushanwa, u Rwanda rwegukanyemo imidali 22 irimo ine ya Zahabu, akaba ari na cyo gihugu cyatwaye imidali myinshi imbere y’ibindi bihugu n’ubwo u Bufaransa aribwo bwatwaye iya zahabu myinshi igera kuri irindwi.

Misiri yatwaye imidali 15 (harimo itatu ya Zahabu), Kenya itwara imidali 14 (harimo itanu ya Zahabu), u Bufaransa butwara imidali 10 (7), Uganda 9 (3), Ethiopia 7 (4), Erythrée 7 (5), u Burundi 6, Sudani y’Epfo 2, Sudani 3, Ikipe Olempike y’Impunzi 2, Somalia 1 na Tanzania 0.

5. Ibisikana ry’abakinnyi ba APR FC na Rayon Sports

Impera za Kamena uyu mwaka, ziri mu zagarutsweho cyane n’abatari bake nyuma y’uko APR FC yirukanye abakinnyi 16 ndetse batandatu muri bo bagahita bagurwa na Rayon Sports.

Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude na Sekamana Maxime ni bo baguzwe na Rayon Sports yatwaye Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino.

Aha habayeho kubisikana kw’abakinnyi b’impande zombi kuko na APR FC yaguze bane muri Rayon Sports, ari bo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel na Niyonzima Olivier ‘Sefu’, nyuma ibongeraho Bukuru Christophe wabaye uwa gatanu muri Kanama.

Nshimiyimana Amran, Mirafa, Rugwiro na Maxime Sekamana bagiye muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC
Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Sefu na Mutsinzi bakinira APR FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports

6. U Rwanda rwagize umwaka mwiza muri Tennis

U Rwanda rwitwaye neza, rubona umwanya wa kabiri mu mikino ya Afurika ya Tennis ya “2019 Davis Cup Africa Zone Group IV” yabereye muri Congo Brazzaville guhera tariki 26 kugeza ku ya 29 Kamena.

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Havugimana Olivier, Niyigena Etienne, Habiyambere Ernest na Uwizeyimana Mathieu na Rutikanga Sylvain nk’umutoza, yari mu itsinda rimwe na Botswana, Cameroun, Congo Brazzaville yakiriye imikino, Ghana na Uganda.

Kwitwara neza muri iyi Davis Cup byatumye u Rwanda ruva mu cyiciro cya kane rushyirwa mu cya gatatu.

7. U Rwanda rwitabiriye Igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball runakira World Tour

Muri Nyakanga, Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Hakuzimana Judith yitabiriye Igikombe cy’Isi cya Volleyabll ikinirwa ku mucanga iri kumwe n’iy’abagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick.

Aya makipe yombi atarahiriwe mu Budage, yari yabonye itike nyuma yo kwitwara neza mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Nigeria.

Muri Kanama kandi, u Rwanda rwakiriye imikino mpuzamahanga y’umukino wa Beach Volleyball (World Tour) yasize u Buholandi mu bagore n’u Buyapani mu bagabo ari bo begukanye ibikombe ry’irushanwa.

Muri Kanama, u Rwanda rwakiriye irushanwa rya Beach Volleyball ryabereye ku kiyaga cya Kivu i Rubavu

8. Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagore yabonye itike y’imikino Paralempique

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika y’Abafite Ubumuga ya Sitting Volleyball yabereye mu Rwanda muri Nzeri, yabonye itike yo kuzahagararira uyu mugabane mu mikino Paralympique izabera i Tokyo mu Buyapani mu mpeshyi yo mu 2020.

Izaba kuva tariki 25 Kanama kugeza ku itariki 6 Nzeri 2020.

Ikipe y'u Rwanda y'abagore y'umukino wa Sitting Volleyball yabonye itike yo kwerekeza mu Buyapani mu mwaka utaha

9. U Rwanda rwegukanye imidali itatu muri All African Games 2019

Mu mikino Nyafurika ya All African Games yabareye muri Maroc muri Kanama, u Rwanda rwahakuye imidali itatu y’umuringa irimo uwegukanywe na Mugisha Moïse usiganwa ku magare n’indi ibiri yatwawe n’ikipe y’abagabo ya Beach Volleyball n’ikipe y’Amagare mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe.

10. Kigali Arena yavugishije abatari bake

Tariki ya 9 Kanama 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Arena, inzu y’imikino ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Iyi nzu iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Inzu y'imikino ya Kigali Arena iri mu 10 za mbere zakira abantu benshi muri Afurika
Perezida Kagame afungura Kigali Arena
Kigali Arena ku mukino wahuje Patriots BBC na REG BBC

11. Stade eshatu zubatswe mu Burasirazuba

Uyu mwaka uri mu yashimishije abatuye Intara y’Uburasirazuba, aho urangiye bafite Stade eshatu zigezweho bari barasezeranyijwe na Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu 2017.

Izi Stade zifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati y’ibihumbi 3000 na 4000, zubatswe i Nyagatare, i Ngoma na Bugesera.

Zifite umwihariko wo kuba zishobora kwakira imikino nijoro ndetse zigakinirwaho imikino itandukanye irimo Umupira w’amaguru, imikino y’intoki n’imikino ngororangingo yo gusiganwa ku maguru.

Stade ya Ngoma ni imwe muri eshatu zubatswe mu Burasirazuba

12. Gakwaya Claude na Mugabo Claude bakoze amateka muri Rwanda Mountain Gorilla Rally

Mu Ukwakira, Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude banditse amateka muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019, baba Abanyarwanda ba mbere begukanye iri siganwa ry’imodoka ryabaga ku nshuro ya 16 ndetse rikaba riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika.

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude ni bo Banyarwanda rukumbi begukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally mu mateka yayo

13. U Rwanda rwabonye itike ya CHAN 2020

Umwaka wa 2019 usize u Rwanda ruzitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun muri Mata.

U Rwanda rwatsindiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya kane, mu Ukwakira, ni nyuma yo gusezerera Ethiopia ku bitego 2-1 mu mikino yombi y’ijonjora rya nyuma.

Sugira Ernest n'umutoza Mashami Vincent bishimira igitego cyahesheje u Rwanda itike ya CHAN 2020

14. Abanyarwanda bakinnye muri Shampiyona y’Isi y’imikino ngororamubiri

Shampiyona y’Isi (World athletics championship) yabereye i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeli kugeza tariki ya 6 Ukwakira muri uyu mwaka, yitabiriwe n’Abanyarwanda batatu; Ngarambe Yolanda ukina nk’Umunya-Suède, Muhitira Félicien na Mukandanga Clémentine.

Ngarambe Yolanda yabaye uwa 14 mu gusiganwa metero 1500 muri y’imikino y’Isi yari akinnye bwa mbere.

Muhitira Félicien yegukanye umwanya wa 22 mu gusiganwa muri Marathon (42,1 km) mu cyiciro cy’abagabo mu gihe Mukandanga Clémentine atabashije gusoza nyuma yo gukora ibilometero 24.

Ngarambe Yolanda muri Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku maguru yabereye i Doha muri Qatar

15. Hashyizweho Minisiteri ya Siporo

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisiteri nshya ya Siporo, ayiha n’abayobozi bashya, aho Munyangaju Aurore Mimosa yagizwe Minisitiri mu gihe Shema Maboko Didier yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.

Iyari Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ikaba yaravuyemo iya Siporo (MINISPOR) n’iy’Urubyiruko n’Umuco.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo)

16. Patriots BBC yabonye itike ya BAL

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), yabonye itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino y’iri rushanwa uzaba mu mwaka utaha wa 2020.

Iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino icyenda yose y’amajonjora abiri, aho irya mbere ryabereye muri Tanzania mu Ukwakira, irya kabiri ribera i Kigali mu cyumweru gishize.

Patriots BBC yabonye itike yo gukina umwaka usanzwe w'imikino w'irushanwa rya Basketball Africa League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza