Kigali Arena izajya yakira abantu 10,000 iri hafi kuzura (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku ibihumbi 10 igeze kure, aho mu minsi mike iyi nzu iri kubakwa iruhande rwa Stade Amahoro i Remera izaba imaze kuzura.

Kigali Arena izajya yakira ibitaramo bikomeye, inama mpuzamahanga ndetse n’amarushanwa y’imikino y’intoki nka Basketball, Volleyball na Tennis, aho biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izarangira muri Kamena cyangwa mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka.

Ugeze ahari kubera iyi mirimo, ubona ko iyi nzu y’imikino igeze kure ku kigero cya 70%, aho nta gihindutse mu minsi ya vuba izaba yamaze kurangira, igatangira kwakira amarushanwa atandukanye u Rwanda rufite mu mikino y’amaboko.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, umuvugizi wa Minisiteri y’Umuco na Siporo, Karambizi Oleg Olivier, yavuze ko nyuma yo gusanga Petit Stade itagifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye, u Rwanda rwahisemo kubaka inzu ya Kigali Arena kugira ngo rujye rwakira amarushanwa ari ku rwego rwo hejuru.

Ati “Igihe Kigali Arena izatangira gukoresherezwa cyo ntabwo navuga ngo ni iki n’iki, ariko biteganyijwe ko izaba yuzuye muri Nyakanga mu gihe nta gihindutse. Kimwe mu byatumye hafatwa icyemezo cyo kuyubaka ni uko mu nzu yari isanzwe iberamo imikino ya Petit Stade tutashoboraga kwakira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga muri Basketball cyangwa muri Volleyball kuko hari ibipimo bimwe Petit Stade itari yujuje.”

“Iriya nzu yo izaba ibyujuje mu mikino yose izaba yemerewe kwakira. Bivuze ko rero u Rwanda kwakira imikino ya NBA Africa League birashoboka, hari n’imikino ya Afrobasket, FERWABA yasabye kuba yayakira mu 2021 n’imikino ya NBA twayakira kuko tuzaba twujuje ibisabwa.”

Basketball ni umwe mu mikino izajya ikinirwa kuri iki kibuga. Uretse imikino imwe ya shampiyona ikomeye, aho usanga ubwinshi bw’abafana butuma Petit Stade iba nto bamwe bakabura aho bicara, u Rwanda ruri kwitegura kwakira amarushanwa atandukanye muri uyu mukino arimo AfroBasket 2019 mu bangavu batarengeje imyaka 16 izaba muri Kanama ndetse n’imikino ya NBA Africa League izaba mu mwaka utaha.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Umuyobozi wa FERWABA, Mugwiza Désiré yashimiye Leta y’u Rwanda ubushishozi igira mu guteza imbere imikino, yemeza ko iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro ije ikenewe.

Ati “Ikibuga dukoreraho [Petit Stade] biragaragara ko kimaze kuba gito, ariko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka ngo tubone ikibuga kijyanye n’igihe tugezemo. Nta gihindutse imikino ya AfroBasket izaba mu minsi iri mbere [muri Kanama], tuzayakirira muri iriya nyubako nshya iri kubakwa.”

Kugeza ubu muri Afurika, habarurwa inzu z’imikino n’imyidagaduro icyenda zifite nibura ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 aho iya mbere ari The Covered Hall y’i Cairo mu Misiri yakira abantu 20,000 mu gihe iya mbere ku Isi ari Philippine Arena iri muri Philippines ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 55,000.

Kigali Arena izajya yakira abantu 10,000 iri hafi kuzura
Uko Kigali Arena izaba iteye

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza