00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abatuye Kagarama bitabiriye siporo rusange yihariye (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukuboza 2021 saa 04:56
Yasuwe :

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yatangije ku mugaragaro siporo rusange yihariye mu Murenge wa Kagarama, ikazajya ikorwa ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi.

Iki gikorwa cyabimburiwe na siporo rusange yakozwe n’abatuye Umurenge wa Kagarama, aho bahagurukiye kuri Tequila Paradise, bafata umuhanda wa Musha bagenda n’amaguru mbere yo guhindukira bagasoreza aho batangiriye.

Cyari cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama na Perezida wa Njyanama y’uyu Murenge, Shyaka Michael Nyarwaya. Hari kandi n’abavuga rikijyana barimo abasenateri, abadepite, abayobora inzego z’umutekano n’abandi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye abitabiriye iyi siporo rusange ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagarama bwagize igitekerezo cyo kuyitegura.

Ati "Turanezerewe kubera iki gikorwa cy’ubuzima dukoze ariko na none kinahuza abantu. Ndashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagarama, ni agashya mu by’ukuri. Twari tumenyereye Car Free Day iba ku rwego rw’Umujyi kabiri mu kwezi, ariko kuba abantu batangiye kwishyiriraho siporo yihariye turabishimira Umurenge wa Kagarama kandi nizera ko ari umwera uvuye Kagarama ukazakwira mu yindi mirenge y’Akarere ka Kicukiro."

Yakomeje agira ati "Ni umunsi wa mbere ndetse imvura yashatse kubizambya ariko ntabwo byaduciye intege, ndizera ko ubutaha buri wese azajya yibuka kurara araritse umuturanyi we kuko buri wese akeneye siporo.Turashimira Umukuru w’Igihugu cyacu washyizeho izi gahunda kuko zidufasha kwihuta mu iterambere. Nk’Akarere, iki gikorwa turagishyigikiye kandi turacyishimiye".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, Uwamwiza Marie Chantal, yavuze ko iyi siporo rusange igamije guhuza abaturage izajya iba buri kwezi mu rwego rwo kunganira iya Car Free Day iba kabiri mu kwezi.

Ati "Ni igikorwa cyiza kuko gihuza abaturage, gihuza abantu bose baba abakuru n’abato, navuga ko ari ingenzi. Abatuye Kagarama bakunda siporo ariko n’ubukangurambaga burimo. Iyi siporo izajya yunganirana n’iya Car Free Day isanzwe iba ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu buri kwezi."

Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Kagarama, Shyaka Michael Nyarwaya, yashimangiye ko iyi siporo igamije gutuma abantu bose bagira umuco wo kuyikora kugera ku rwego rw’umudugudu.

Ati "Twayiteguye ari ukugira ngo abaturage ba Kagarama bagire ubuzima bwiza, icya kabiri ni ukubahiriza gahunda ya leta yo gukora siporo kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza. Twashatse ko bimanuka ku Murenge, ku Kagali no ku Mudugudu".

Yakomeje avuga ko ibi bizafasha abaturage kwiyumvamo ababayobora kuko bazaba bahuriye muri siporo ndetse bakarushaho kumenyana.

Ati "Iyo abantu bakoranye siporo barushaho kumenyana, bakaganira, bakanabasha gukora politiki nzima ibafasha kugera ku iterambere. Kagarama ituwe n’abantu b’abakozi, ariko iyo duhuye gutya baramenyana."

"Nk’uko Perezida Kagame yabivuze asoza umwiherero w’abayobozi ni ngombwa ko umuturage aba ku isonga, iyo umuyobozi akoranye n’umuturage siporo bituma barushaho gukorana kuko baba baziranye, biroroha kumenya ahari ikibazo".

Shyaka yasabye n’indi mirenge yo mu gihugu gufatira urugero kuri Kagarama bakajya bakora siporo nk’iyi kuko ari ingenzi.

Mu bitabiriye iyi siporo rusange harimo abanyeshuri b’Ishuri ryisumbuye rya Kagarama. Umuyobozi waryo, Nkurunziza Sam, yavuze ko bahisemo kuyitabira kugira ngo abana baruhure mu mutwe nyuma y’iminsi baba bamaze mu masomo.

Ati "Byaradushimishije urwego rw’Umurenge rudutumiye kuko abanyeshuri ni urubyiruko. Baba bamaze igihe mu kigo bari mu masomo kandi muri ibi bihe bya COVID-19 ntibabonye umwanya wo gukina, babyishimiye. Birabafasha kuko birabaruhura mu bwonko bagasubira mu masomo bameze neza. Natwe twabyishimiye".

Iyi siporo rusange yatangijwe mu Murenge wa Kagarama yiyongereye kuri Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Abatuye Umurenge wa Kagarama babyukiye muri siporo rusange yihariye kuri iki Cyumweru
Abayobozi bitabiriye iyi siporo rusange bafata ifoto
Iyi siporo yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, Uwamwiza Marie Chantal, yavuze ko iyi siporo rusange izajya iba buri cyumweru cya kabiri cy'ukwezi
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye ubuyobozi bw'Umurenge wa Kagarama ku gitekerezo bwagize
Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Kagarama, Shyaka Michael Nyarwaya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .