Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko “moteri yabonetse, irizewe kandi ifite ubushobozi bwo gucana stade. Ibikorwa bigiye kongera bibe mu buryo busanzwe.”
Ni moteri yaje ifite imbaraga zo kuba yacana amatara yose ya stade kandi igihe icyo ari cyo cyose kuko ifite ubushobozi bwa Kva 1000, mu gihe iyari isanzwe yari Kva 400.
Ikibazo cy’iyi moteri cyari kimaze igihe kinini kuko uretse kudatanga urumuri ruhagije hari n’igihe yazimaga umukino uri kuba.
Impaka zijyanye na moteri yo kuri Kigali Pelé Stadium zagarutsweho ubwo Umujyi wa Kigali wamenyeshaga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ko imikino ya nijoro idashobora kuhakinirwa kubera ikibazo cya moteri kitarakemuka.
Ibi ni ibyabaye mu gihe Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo stade mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Nyuma y’ibi byose, Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba asubiza Umujyi wa Kigali wari wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.
Umujyi wa Kigali wahise utumiza moteri ifite ubushobozi busabwa yari kuzagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere, gusa mu buryo bwihuse yahise iboneka mu minsi 10 gusa.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugira ngo badusobanurire uburyo iyi moteri yabonetsemo, ntitwabasha kubabona ku murongo wa telefoni.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!