00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’igihugu ya Kenya igiye kwakirira iwayo nyuma y’imyaka ine nta kibuga cyemewe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 February 2025 saa 07:50
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Kenya yari imaze imyaka ine itakirira imikino mpuzamahanga iwayo, yamaze kwemererwa kuzakirira Gabon kuri Nyayo National Stadium, mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Kenya iri mu bihugu byahawe kuzakira Igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), iteganyijwe muri Kanama 2025, ndetse n’Igikombe cya Afurika kizaba u 2027.

Imyiteguro yo kubona ibibuga Kenya izakiriraho yakomeje kugorana cyane kubera gutinda kuvugururwa kw’ibyo izakoresha, ariko yongererwa igihe cyo kwitegura n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).

Kugira ngo ubuziranenge bwabyo burusheho kwizerwa, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya (FKF), Hussein Mohammed, uri no mu kanama gashinzwe gutegura iyi mikino Nyafurika, yemeje ko ibi bibuga bigomba kwakira imikino yo kubisuzuma.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana imyiteguro ya AFCON na CHAN muri Kenya, Myke Rabar.

Yagize ati “Turashimira CAF yaduhaye amahirwe yo kurushaho gukarishya ubushobozi bwo kuzakira aya marushanwa. Ibi bizatuma irushanwa rigenda neza birenze ibisanzwe mu marushanwa Nyafurika.”

Iyi ni yo mpamvu hemejwe ko imikino yo mu rugo yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 izabera iwayo harimo uwa Gabon, uzakinirwa kuri Nyayo National Stadium.

Harambee Stars yakiriraga muri Malawi, iri ku mwanya wa kane mu Itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, isangiye na Côte d’Ivoire iyoboye, Gabon, Burundi, Gambia na Seychelles.

Ikipe y'Igihugu ya Kenya yakiniraga muri Malawi
Nyayo National Stadium izakira umukino wa Kenya na Gabon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .