Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ugushyingo 2024, ni bwo Kazungu yanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko kubera impamvu ze bwite yasezeye.
Ati “Nyuma y’imyaka ine hafi n’igice nkorera Radio na TV 10, mbikuye ku mutima nshimiye ikigo, abo twakoranye bose, abankurikira umunsi ku wundi nzi n’abo ntazi. Ku mpamvu zanjye bwite, nkaba nafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi. Uwo nakoshereje cyangwa nabangamiye ntabizi ambabarire.”
Kazungu ari mu banyamakuru bazamuye ikiganiro cy’imikino kuri Radio/TV10 ndetse bakanakivugurura kikitwa ‘Urukiko’, afatanyije n’abarimo Sam Karenzi, Horaho Axel, Bruno Taifa na Mucyo Antha.
Icyo gihe kandi uyu munyamakuru wari uvuye kuri City Radio, we na bagenzi be batangiye kumvikana binyuze no ku murongo wa YouTube, ibitari bisazweho ku bo basimbuye.
Igihe cyarageze abo batangiranye bose baragenda, nyuma yo kumuganiriza yemera gushaka abandi bagikomezanya, ariko igihe cyageze ahitamo guhagarika akazi.
Kugeza ubu ‘Urukiko’ kigiye gusigara gikorwa na Hitimana Claude afatanyije na Mucyo Antha kugeza ubu uri hanze y’u Rwanda, bakunganirwa na Kanyamahanga Jean Claude ‘Kanyizo’.
Hari amakuru avuga ko Kazungu Claver ashobora kuba yaramaze kumvikana na Fine FM, akaba yakongera gukorana n’abarimo Sam Karenzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!