00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Kayiranga Ephrem yerekeje kuri Radio/TV10

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 December 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Umwe mu banyamakuru bafite ubunararibonye mu gutara, gutangaza no gusesengura amakuru ya siporo, Kayiranga Ephrem, yerekeje kuri Radio/TV10 nyuma yo gutandukana na Ishusho TV.

Mu Ukwakira 2024, ni bwo Radio/TV10 yahuye n’ikibazo cyo gutakaza umunyamakuru Kazungu Clever, wagiraga uruhare runini mu mwimerere w’ikiganiro ’Urukiko rw’Imikino’.

Akimara kugenda habayeho gushaka ibisubizo bitandukanye uhereye ku banyamakuru bahasanzwe barimo Umuyobozi wa Radio Hitimana Claude, Kanyamahanga Jean Claude ’Kanyizo’, Ishimwe Adelaide, Niyonsenga Aime Augustin n’abandi.

Impande zombi zamaze kumvikana, Kayiranga yamaze no gutangazwa nk’umunyamakuru mushya wiyongera ku bari bahasanzwe.

Uyu mugabo agiye gukorera Radio/TV10 nyuma y’igihe gito ari ku Ishusho TV yagezeho avuye kuri Radio & TV1.

Si aha gusa yakoreye kuko yanyuze no kuri Authentic Radio, ndetse na Flash FM yamazeho imyaka irindwi.

Kayiranga Ephrem yitezweho umusanzu mu kuzahura ikiganiro cya siporo kuri Radio/TV10
Kayiranga Ephrem agiye gutangira gukorana n'abandi banyamakuru ba Radio/TV10 mu gihe cya vuba
Kayiranga Ephrem azwiho ubusesenguzi bunoze muri siporo
Kayiranga Ephrem agiye gukorana na Hitimana Claude basanzwe ari inshuti ndetse bakoranye imyaka itanu kuri Flash FM
Kayiranga Ephrem yamaze imyaka irindwi akorera Flash FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .