Igikorwa cyo gutangiza iyi mirimo cyabere i Nyamishaba mu Murenge wa Bwishyura wo mu Karere ka Karongi, mu Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic (RP), ishami ryayo rya Karongi.
Aha kandi ni ho hazubakwa iki kibuga kizaba kiri kumwe n’ikindi cya Basketball, byombi biteganyijwe ko bizaba byuzuye mu gihe kitarenze amezi 12.
Abatuye aka bakunze kuvuga bakomwaga mu nkokora no kutagira ibibuga byujuje ibisabwa, byajya bibafasha gukora siporo mu mibereho yabo ya buri munsi.
Umutoni Angella, umunyeshuri muri RP-Koleji ya Karongi, yabwiye IGIHE ko ikibuga cya basketball bakiniragaho cyari gishaje, igishya kizaba ari igisubizo.
Ati "Ntabwo twabonaga uko dukora imyitozo neza kuko akenshi twavaga mu masomo bwije hatabona.Tugiye kubona ikibuga cyiza, impano zacu zigiye kwaguka, kandi bizadufasha no mu myigire kuko imikino idufasha kuruhuka mu mutwe.”
Sosiyete ya G-Fankus Ltd yakoze inzira y’abakora siporo bashobora kwirukiramo iherereye i Nyarutarama ndetse no mu ihuriro ry’imihanda ya Kimihurura, ni imwe mu zigiye kubaka iki kibuga.
Umuyobozi wa G-Frankus Ltd, François Tuyitegereze, yavuze ko iki kibuga kizashyirwaho aho abareba umupira bicara, kigakorerwa uruzitiro, kigahabwa ubwihererero ndetse kikanashyirwamo ubwatsi bugezweho.
Tuyitegereze akomeza avuga ko kuba iki kibuga kigiye kubakwa n’Abanyarwanda, bivuze ko atari abanyamahanga gusa bashoboye.
Ati "Ubundi byari bimenyerewe ko ibintu bya tekinike nka biriya bazana abanyamahanga, ariko bigaragara ko ubumenyi bw’Abanyarwanda bumaze kugera ku ntambwe ishimishije".
Umuyobozi w’Agateganyo wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nsabimana Maurice, yavuze ko iki kibuga ari kimwe mu bisubizo by’imikoranire myiza ya Leta y’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Ati “Uyu ni umwe mu misaruro iba yaravuye mu mubano mwiza n’amasezerano dufitanye n’ibindi bihugu.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!