Iyi mikino iri kubera i Bukedea kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 26 Kanama, yitabiriwe na Uganda yayakiriye, u Rwanda, Tanzania, Kenya n’u Burundi.
Perezida wa FRSS, Karemangingo Luke, yavuze ko nyuma y’iminsi itatu irushanwa ritangiye, umusaruro w’amakipe y’u Rwanda uhagaze neza kuko hari icyizere ko yose yarenga amatsinda.
Ati "Mu mikino imaze kuba mu minsi tumaze dutangiye, biratugaragarira ko duhagaze neza kuko imikino myinshi twagiye tuyitsinda, nubwo ejo twatsinzwe ariko imyinshi twarayitsinze, navuga nko ku kigero cya 85%."
Yavuze ko kuba amakipe y’u Rwanda yaragize rugendo rurerure ntacyo byangije ku ntangiriro zayo muri iyi Mikino kuko abanyeshuri babonye umwanya wo kuruhuka.
Ati "Twagize urugendo rurerure birumvikana, ariko twagize n’umwanya wo kuruhuka, twageze aha dufata umunsi tudakina, twatangiye imikino nta kibazo dufite n’abana bameze neza kugeza uyu munsi, ndabona dufite umurongo kandi mwiza. "
Mu Mikino y’uyu mwaka, u Rwanda ruhagarariwe n’abanyeshuri 160, ndetse uretse u Burundi bwaje nyuma bufite abagera kuri 40, ni rwo rufite bake nyuma ya Uganda ifite 1500, Kenya ifite 1300 na Tanzania ifite 1570.
Karemangingo yavuze ko uyu mubare ntacyo uhindura ku cyizere cyo kwegukana imidali n’ibikombe kuko amakipe ahagarariye u Rwanda ashoboye.
Ati "Icyizere kirahari, twazanye abanyeshuri bake, yego, ariko abo twazanye turabizeye. Njye mbona ko aho tugeze uyu munsi dukina, ubona ko hari icyizere cyo gutwara igikombe kandi ni cyo dukangurira abana, ni na cyo natwe twaje gukora. Ibishoboka byose turi kubikora kugira ngo amakipe yacu azitware neza muri iyi Mikino ya FEASSSA."
Abajijwe ku rwego abonaho siporo yo mu mashuri yo mu Rwanda ndetse n’iyo mu bindi bihugu byitabiriye FEASSSA y’uyu mwaka, Umuyobozi wa FRSS yavuze ko idahagaze nabi kuko amakipe bahura bayatsinda.
Ati “Ntabwo duhagaze nabi kuko urebye abo turi gukina, abo dutsinda, Abanya-Kenya turi kubatsinda, Abanya-Uganda turi kubatsinda kandi ni yo makipe akomeye tugira. Niba dushobora gutsinda abo tuvuga ko bakomeye urumva ko tudahagaze nabi, natwe ubwo turakomeye. Tuzakomeza dushyiremo imbaraga kuko kubarusha ni zo ntego zacu."
Ku bijyanye no kuba u Rwanda ruhagararirwa muri siporo nkeya, ugereranyije n’ibindi bihugu, Karemangingo yavuze ko hari gahunda yo gukomeza kongera siporo zitandukanye mu marushanwa y’Amashuri Kagame Cup basanzwe bategura imbere mu gihugu, zamara gushinga imizi hakagira abazihagararira ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba.
Ati "Gahunda irahari [yo kuzongera], uko imyaka igenda irangira ni ko tugenda dushyiraho imikino tudafite, ni zo ntego zacu kandi nizera ko tugenda tuzigeraho kuko nk’uwo Koga twarawutangiye mu Rwanda nubwo utaragera ku rwego rwo kuza kurushanwa ariko iwacu urahari. Nizera ko tuzakomeza kugenda dushyiraho n’indi nka Hockey muvuga itaragera mu gihugu cyacu."
FEASSSA 2024 iri gukinwa muri siporo 14 zitandukanye mu gihe u Rwanda rwitabiriye muri siporo umunani ari zo Handball, Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Basketball 3x3, Netball, Rugby y’abakina ari barindwi n’Imikino Ngororamubiri.
Siporo Abanyarwanda batari kurushanwamo muri iyi Mikino ni Hockey, Badminton, Rugby y’abakina ari 15, Koga, Lawn Tennis na Table Tennis.
Indi nkuru wasoma: Amakipe y’u Rwanda ntiyorohewe n’umunsi wa gatatu muri FEASSSA 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!