Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), ryatangije ku mugaragaro umwaka w’imikino.
Ni ibirori byahurijwe hamwe no gutanga ibihembo ku bitwaye neza mu mwaka wa 2024, hahembwa abakinnyi mu byiciro bitandukanye ndetse n’abaterankunga barifashije kugenda neza barashimirwa.
Perezida wa RAC, Gakwaya Christian, yashimiye abagize uruhare mu mwaka wa 2024 ukagenda neza, ariko yibutsa abanyamuryango ko akazi gasigaye ari ko kenshi mu kuzamura urwego rw’uyu mukino.
Ati “Umwaka wa 2024 wabaye mwiza cyane kuko twagize Shampiyona ya Rally. Twagize ibintu byinshi kandi bitandukanye kuko twanakiriye Inteko Rusange ya FIA. Isi yose yari mu Rwanda kandi ni ikintu kigomba kudufasha no mu yindi myaka dusigaje.”
Yongeyeho ati “Dufite inshingano zo kuzamura siporo kandi mu gihe gito. Niba hari ibyo twakoze mu myaka 10 ishize, ubu dufite itatu gusa yo gukora ibirenzeho. Imbaraga zose zari muri Rally na yo ikatuvuna, ariko bitarenze imyaka ibiri tuzaba dufite imikino itanu. Iyo mikino irimo Karting, Rally, Crosscar, Four by Four n’indi.”
Muri rusange, mu 2024, Karisimbi Motorsport Team niyo yitwaye neza kuko yagize amanota aruta ay’izindi. Icyakora Queen Rally Team igizwe na Queen Kalimpinya wakinanaga na Ngabo Olivier nayo yahembwe nk’ikipe y’abakinana mu modoka imwe, bitwaye neza.
Kalimpinya kandi yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu Cyiciro cy’Abagore, ndetse n’Igihembo cy’Umukinnyi ukiri muto.
Muri iki cyiciro kandi, umukinnyi witwaye neza mu bafasha abatwara imodoka ni Sandrine Isheja Butera, ukinana na Giancarlo Davite.
Muri rusange umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2024, yabaye Kanangire Christian, nyuma yo kugira amanota menshi mu masiganwa yabaye. Umukinnyi mwiza wahize abandi mu gufasha utwara ni Mugabo Claude.
Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icy’umukinnyi witwaye neza mu gutwara imodoka itari iya (4×4), ikaba ikururira inyuma gusa cyangwa imbere gusa, ni Semana Jeunesse.
Uyu muhango wo gutanga ibihembo wari umaze imyaka ibiri itaba kubera kutuzuza umubare w’amasiganwa yemewe ngo shampiyona ibeho. Uyu mwaka hakaba harabaye amasiganwa ane nk’uko biteganywa n’amategeko.






























Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!